WHO/OMS Igiye Guterana Igire Icyo Ibwira Isi Kuri COVID-19

Abahanga b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima bagiye guterana bemeranye uko isi ikwiye kwifata ku cyorezo COVID-19 kimaze iminsi cyubuye umutwe mu Bushinwa.

U Bushinwa bumaze iminsi bufite abaturage benshi bandura iki cyorezo. Byaje gutuma hari ibice bimwe byabwo bishyirwa mu kato.

Ubutegetsi bwa Beijing bwaje gusanga abaturage batakomeza gufungiranwa mu ngo, butanga uburenganzira bw’uko abaturage basohoka mu ngo bagasubira mu mirimo yabo.

Byatumye imibare y’abandura COVID-`19 yiyongera cyane k’uburyo ubwandu bumaze gutera inkeke mu bayobozi b’u Bushinwa ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, OMS/WHO.

- Advertisement -

Kubera iyo mpamvu, abahanga b’iri shami barateganya gukora inama idasanzwe bazasuzumiramo icyakorwa.

Iyi nama izaterana taliki 27, Mutarama, 2023.

Intego izaba ari ukureba niba COVID-19 ikiri ikibazo cyagarije isi muri rusange kugira ngo hagire ibyemezo bifatwa binatangarizwe isi.

Umuvugizi wa WHO/OMS witwa  Carla Drysdale avuga ko abazitabira iriya nama bazareba niba ibimenyetso biriho muri iki gihe bihagije kugira ngo hatangazwe umuburo wo ku rwego rw’isi ko COVID-19 ikiri ikibazo cyugarije isi.

Ni umuburo mu Cyongereza  abaganga bita  ‘Public Health Emergency of International Concern.’

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga hakiri kare cyane ko isi yatangaza ko COVID-19 yarandutse burundu kubera ko mu Bushinwa hakiri ubwandu kandi bwinshi.

Kubera ko u Bushinwa ari cyo gihugu cya mbere gifite abaturage benshi kandi kikaba n’isoko amahanga yitabira guhahiraho, kuba hakigaragara yo ubwandu ni ikintu cyo gufatana uburemere bukomeye nk’uko Reuters yabyanditse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version