Yifuza Ko Siporo Yaba Inkingi Yo Guteza Imbere Ubukungu

Nelly Mukazayire

Nelly Mukazayire uherutse kugirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo avuga ko siporo iramutse yitaweho yaba inkingi yo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Uyu muyobozi wahoze mu buyobozi bukuru bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, avuga ko kugira ngo ibi bigerweho ari ngombwa ko abashoramari babishyiramo amafaranga.

Mukazayire yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama mpuzamahanga yita ku iterambere rya Siporo muri Afurika yitwa Sportsbiz Africa Forum 2024 iri kubera mu Rwanda.

Yateguwe n’ikigo kitwa Rwanda Events ikazarangira taliki 28, Nzeri, 2024.

Mukazayire Nelly yavuze ko abashoramari bakwiye kwicara bakiga neza imishinga bashoramo imari kuko urubyiruko ari rwo rwiganje muri siporo kandi rukaba ari rwo igihugu cyizeyeho iterambere ry’ejo hazaza.

Avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rugize 70% by’abaturage bose bityo rukaba imbarutso yo guteza imbere siporo.

Ati: “Twarabibonye ko bidashoboka gutandukanya siporo n’ishoramari. Iyo uzamuye impano udafite ibizifasha no kuba wazigumana, ubu ugifite icyuho mu iterambere rya siporo. Dukeneye amaboko y’abashoramari muri siporo”.

Avuga ko ishoramari rikwiye gushyirwa mu kubaka ibikorwaremezo bitanga imirimo muri siporo nyirizina no mu bijyanirana nayo.

Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Events witwa Christian Gakwaya avuga ko gutegura iriya nama byakozwe mu rwego rwo gufasha abaturage ba Afurika kubona ko siporo yaba isoko y’amajyambere arambye.

Asanga Siporo yaba isoko yo kuzamura umusaruro mu bukungu, abayikora bakunguka bidasize n’abayishoyemo.

Asanga kandi byatuma abakinnyi beza bo muri Afurika bareka kujya gukina mu Burayi n’ahandi ahubwo bakaguma ku mugabane bakomokamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version