Papa Yashimangiye Ko Guha Umugisha Ababana Bahuje Ibitsina Bifite Ishingiro

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu y’u Butaliyani Papa Fransisiko yavuze ko abantu bose Imana ibafata kimwe, ko iha umugisha ababi n’abeza bityo ko n’ababana bafite ibitsina bisa bakwiye guhabwa umugisha.

Iki kibazo kimaze igihe gito kitavugwaho rumwe n’abipisikopi cyane cyane abo muri Afurika na Caraibe.

Bavuga ko iby’ababana bahuje ibitsina bidashingiye kuri Bibiliya ndetse ko bitaba no mu muco w’Abanyafurika.

Yakuriye inzira ku murima abavuga ko ashobora kuzegura.

- Advertisement -

Yamaganye kandi intambara ziri hirya no hino ku isi, avuga ko zikomeza gushyira abantu mu kaga.

Papa Francis yaboneyeho gutangaza ko ateganya ingendo z’ubushumba mu birwa bya Polynesia no muri Argentina.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version