Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yacyebuye Ibihugu By’Afurika ‘Bidatanga’ Umusanzu Wa NEPAD
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yacyebuye Ibihugu By’Afurika ‘Bidatanga’ Umusanzu Wa NEPAD

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 February 2023 6:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’u Rwanda akaba yari ayoboye Ishami ry’Afurika yunze ubumwe rishinzwe iterambera, AUDA-NEPAD, yaraye acyebuye ibihugu bikigenda biguru ntege mu gutanga umusanzu wo gushyira mu bikorwa imishinga igenewe NEPAD.

Hari mu ijambo yagejeje ku bayobozi bagize uyu muryango bitabiriye inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, akaba ari naryo yatangarijemo ko arangije manda ye yo kuyobora NEPAD.

Yashimye abafatanyije nawe mu bikorwa byo  guteza  imbere imishinga ifitiye akamaro Afurika.

Umwaka ushize (2022) Isi yakomeje guhura n’ibibazo bikomeye byayidindije mu iterambere.

Mu nama y’ibihugu bikize ku isi bigize ikitwa G20, Perezida Kagame yabwiye isi imigambi Afurika ifite ngo yikure muri ibyo bibazo.

Avuga ko yabwiye abayobora biriya bihugu bikize, ko umwenda Afurika ‘ibifitiye’ ukomeje kuyibera umutwaro udindiza iterambere ryayo.

Ku rundi ruhande, Kagame yavuze ko hari uburyo buboneye Afurika ishobora gukoresha, ibifashijwemo n’abayifasha mu iterambere ryayo, ikivana muri ako kangaratete.

Abandi bayobozi batabiriye iriya nama

Bumwe muri bwo, ni ikigega giherutse gutangizwa n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyo gufasha ibihugu by’Afurika kwishyura iriya myenda.

Ni ikigega kiswe Resilience and Sustainability Trust.

Hari n’indi gahunda yiswe Debt Service Suspension Initiative, byombi bikaba ari uburyo bwo gufasha Afurika kwishyura imyenda ifitiye andi mahanga ariko ibihugu biwishyuye ntibisigare amara masa!

Yabwiye bagenzi be ko ubwo yari mu nama ya G20 yabwiye abamwumvaga ko ibibazo isi irimo muri iki gihe byatumye Afurika izahara.

Byazamuye igiciro cy’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga ndetse n’igiciro cy’ifumbire ikenewe n’abahinzi borozi ngo bazamure umusaruro nacyo kiratumbagira.

Umuti Perezida Kagame atanga kuri iki kibazo, ni uko ibihugu by’Afurika byagombye guteganya ingengo y’imari ifite ijanisha runaka izabifasha guhangana n’iryo zamuka ndetse igakoreshwa mu mishinga ya AUDA-NEPAD kandi mu buryo burambye.

Yanenze ariko ko ingengo y’imari yo gushyira iyo mishinga mu bikorwa isigaye yaragabanutse kubera ko ibihugu bitakiyitanga bwibwirije nk’uko byabyiyemeje.

Ati: “ Ibi bigomba guhinduka n’aho ubundi byaba bisa n’ukuvuga ko ibihugu bitifuza gukorana n’imishinga ya AUDA-NEPAD…”

Imishinga NEPAD ifite ngo izamura imibereho y’abatuye Afurika

Iri jambo rye, Perezida Kagame yarirangije ashimira abo bakoranye mu gihe yari amaze ayobora AUDA-NEPAD ndetse n’abafatanyabikorwa ba Afurika muri rusange.

Ku byerekeye umwenda Afurika ifitiye ibihugu bikize, abahanga bo mu kigo kitwa Chatham House gikorera i London mu Bwongereza bavuga ko igihugu cya mbere Afurika ifitiye umwanda uremereye ari u Bushinwa.

12% by’umwenda wose Afurika ifitiye amahanga, ni uwo ifitiye u Bushinwa.

Zambia niyo ifite munini igakurikirwa na Ghana.

Imibare ivuga ko Afurika ifitiye amahanga umwenda ungana na Miliyari $700.

U Bushinwa nibwo bwa mbere bwagurije Afurika menshi none kwishyura byabaye ikibazo
TAGGED:AfurikafeaturedImariImishingaKagameNEPADPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Zarasanye N’Iza DRC
Next Article Umwongereza Kabuhariwe Mu Mukino W’Amagare Froome Yageze i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Y’Abagaba Bakuru B’Ingabo Muri Afurika 

Imirwano Hagati Ya Israel Na Hamas Yubuye

Abanyamerika Baramagana Perezida Wabo

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

You Might Also Like

Andi makuruMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUbuzima

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?