Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yakiriye Umuyobozi w’Ishuri Ryo Muri Afghanistan Ryimukiye Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Yakiriye Umuyobozi w’Ishuri Ryo Muri Afghanistan Ryimukiye Mu Rwanda

Last updated: 16 November 2021 5:01 pm
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Shabana Basij-Rasikh washinze Ishuri ry’Imiyoborere ry’abakobwa muri Afghanistan (SOLA), riheruka kwimurira ibikorwa mu Rwanda mu buryo bw’igihe gito.

U Rwanda rwemeye kwakira abayobozi, abanyeshuri n’abarimu ba SOLA muri Kanama 2021, ubwo Afghanistan yari imaze gufatwa n’umutwe wa Taliban wakunze kubangamira bikomeye uburezi bw’abana b’abakobwa.

Icyo gihe Basij-Rasikh yatangaje ko hamwe n’abanyeshuri hafi 250, abarimu, abakozi n’imiryango yabo bimuriye ibikorwa mu Rwanda mu buryo bw’igihe gito.

Yagize ati “SOLA irimo kwimurirwa ahandi, ariko ukwimuka kwacu ntabwo ari ukwa burundu. Igihembwe kimwe cy’amezi atandatu nicyo duteganya. Bitewe n’uko ibintu bizaba bimeze, twizera ko tuzagaruka mu rugo muri Afghanistan. Muri iki gihe ndasaba ko ubusugire bw’umuryango wacu bwubahirizwa.”

Ubwoba bwari bufite ishingiro

Umutwe wa Taliban umaze gufata igihugu, abaturage benshi barahunze, cyane cyane abakoranaga n’Abanyamerika bari bahamaze imyaka 20.

Uretse abo, abagore n’abakobwa bahise bahangayikishwa n’ibihe biri imbere.

Hashingirwa ku byabaye ubwo umutwe wa Taliban wategekaga igihugu kuva mu 1996 kugeza mu 2001 ukameneshwa n’ingabo za Amerika zifatanyije n’iza Afghanistan.

Ntabwo abakobwa n’abagore bari bemerewe kujya ku kazi, byahindutse ubutegetsi bwa Taliban bukuweho.

Mbere ntibyari byemewe ku mugore kugaragaza akantu na gato ku mubiri igihe yambaye yikwije, ndetse abagore bahabwaga ibihano bihambaye birimo gukubitwa bazira kugerageza kwiga kandi bibujijwe, no guterwa amabuye kugeza upfuye igihe uhamijwe icyaha cy’ubusambanyi.

Muri make abagore bari bahejwe mu buzima rusange bw’igihugu, ari abo mu rugo gusa.

Ubwo Taliban yafataga igihugu, abagore n’abakobwa birukiye kugura imyenda ibapfuka hose, izwi nka burqa.

Nyuma y’amezi make bari ku butegetsi, abakobwa basabwe kuba bagumye mu ngo ntibajye ku mashuri kugeza hashyizweho uburyo bukwiye bwo kwiga, mu gihe abahungu mu byiciro byose bakomeje amasomo.

Guverinoma kandi yashyizweho na Taliban nta mugore numwe ubamo, nubwo bivugwa ko bashobora kuzongerwamo nyuma.

Ni mu gihe abahise bimurirwa mu Rwanda bagize amahirwe yo gukomeza amasomo, bitandukanye na bagenzi babo batabashije gusohoka muri Afghanistan.

TAGGED:AghanistanfeaturedPaul KagameShabana Basij-RasikhSOLA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Haftar Yiyamamarije Kuyobora Libya
Next Article Mango Telecom Ltd Yavuye Ku Izima
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Maduro N’Umugore We Bagejejwe Muri Gereza Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?