Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida W’Afurika Y’Epfo Yasabwe Kwegura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida W’Afurika Y’Epfo Yasabwe Kwegura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 July 2022 1:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta y’Afurika y’Epfo basabye Perezida w’iki gihugu Cyril Ramaphosa kwegura ku buyobozi bw’Ishyaka ANC riri k’ubutegetsi bitarenze amasaha 42.  Hashize amasaha atari make bigaragambiriza imbere y’Ibiro by’Ishyaka ANC  byitwa Luthuli House.

Barasaba ubuyobozi bw’iri shyaka kweguza Ramaphosa kubera ko hari amakuru aherutse gutangazwa y’uko hari umutungo wa Leta yanyereje akawukoresha mu nyungu zemu kwita ku nka ze ziri ahitwa Limpopo mu cyanya kitwa Phala Phala.

Icyanya cya Phala Phala

Bavuga ko kwegura kwa Cyril Ramaphosa ku buyobozi bw’ishyaka ANC byafasha abagenzacyaha kumukurikirana, bikaborohereza akazi ko kugenza ibyo akurikiranyweho birimo kunyereza amafaranga menshi akayakoresha mu bworozi n’ubuhinzi bye.

Iby’ubwo bujura ngo yabikoze mu mwaka wa 2020.

Abayoboye abishaka ko Cyril Ramaphosa yegura bavuga ko n’ubwo we nka ku giti cye atigeze ashyira akaboko muri buriya bujura, ariko ngo kuba yarazi ibyahaberaga akirengagiza kugira icyo abikoraho nabyo ni ‘ubwinjiracyaha.’

Abari ku isonga mu bashaka ko yegura ni Carl Niehaus, Supra Mahumapelo na Des Van Rooyen.

Mahomapelo avuga ko  Ramaphosa yari azi neza ibyaberaga mu bwatsi bwe, ariko ngo yabirengeje ingohe, aryumaho!

SABC yanditse ko abadashaka ko Ramaphosa akomeza kuyobora ANC bavuga ko yakoresheje nabi ububasha ahabwa n’amategeko, atangira gukoresha umutungo w’igihugu mu nyungu ze.

Abaturage bavuga ko niba ANC iteguje Ramaphosa mu masaha bamuhaye, bizaba ngombwa ko basakiza Ibiro byayo, bagafata Ibiro bya Radio na Televiziyo by’igihugu ndetse n’ahandi hantu hakomeye mu gihugu no mu mikorere ya ANC hagafatwa.

Nyirantarengwa ni taliki 17, Nyakanga, 2022.

Hari impungenge ko Cyril Ramaphosa natubahiriza ibyo bamusaba, ibintu bizaba bibi muri Afurika y’Epfo, abantu bakaba bategereje uko bizagenda ku wa Mbere taliki 18, Nyakanga, 2022.

Ikibazo cya Ramaphosa kije gisanga ibindi…

Muri Mata, 2022 umugabo ukomoka muri Zimbabwe witwa Elvis Nyathi yafashwe n’abaturage bo muri Afurika y’Epfo bamutwika ari muzima.

Ni igikorwa cyatumye Leta ya Afurika y’Epfo ihaguruka itangira kwamagana kiriya gikorwa kuko ngo ntaho cyaba gitaniye na APARTHEID .

Iyi ni APARTHEID ivugwa aha yahoze ari Politiki y’ivangura ikomeye yashyizweho n’ubutegetsi bw’Abazungu bategetse Afurika y’Epfo mu mwaka yo hambere y’umwaka wa 1994.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, muri kiriya gihugu hadutse amatsinda y’abiyise ‘Turi Maso’  agamije guhiga abantu bose baba mu Mujyi wa Diepsloot uturanye n’umurwa mukuru wa Politiki w’iki gihugu ari wo Johannesburg.

Bagize itsinda bise  ‘Group of Vigilantes’.

Abagize ririya tsinda[ntawamenya niba ryarasenyutse burundu] bari bamaze iminsi bajya ku rugo ku rundi basaba abarutuye kubereka ko bafite irangamuntu n’ibyangombwa bibemerera kuba muri Afurika y’Epfo.

Uwo basangaga atarufite cyangwa se rwararangije igihe, bamukoreraga urugomo hakaba n’ubwo hari abicwa.

Bidatinze byafashe indi ntera k’uburyo abaturage bahagurutse bajya kwamagana Polisi bavuga ko ibibona ikabirenza ingohe.

Icyakora Perezida Ramaphosa yarabyamaganye, avuga ko bidakwiye ko abantu bakorerwa urugomo rungana kuriya.

Ramaphosa ati: “ Ndababwira ko kuba muri iki gihe muri kwica abaturanyi bacu bo muri Zimbabwe, ejo mukica abo muri Mozambique, Nigeria na Pakistan bizarangira namwe mwicanye hagati yanyu.”

Igihugu ayoboye nicyo cya mbere ku isi kibamo ubusumbane bukabije. 80% by’umutungo wose w’Afurika y’Epfo biri mu biganza by’abantu batarenga 10%.

TAGGED:AbaturageAfurika y'EpfofeaturedIshyakaRamaphosaUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Bushinwa Ubushyuhe Bwazamutse Ku Kigero Kidasanzwe
Next Article Umwe Mu Bayobozi B’Umujyi Wa Kigali Yagizwe Umukuru Wa Kaminuza Y’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?