Jean-Guy Afurika niwe wagenwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo ayobore Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB. Ni umugabo wigeze gukora muri Banki Nyafurika ishinzwe iterambere, Africa Development Bank.
Muri iyi Banki yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’iyo Banki n’ibihugu byo mu bice runaka bya Afurika, mu biro byitwa Regional Integration Coordination Office.
Iyi mirimo yayitangiye tariki 16, Ukuboza, 2021.
Afite ubunararibonye bukomeye mu mikorere ya banki no guhuza ibikorwa bigamije iterambere rishingiye ku bikorwa remezo no gucunga imishinga.
Hamwe mu hantu henshi yize ni muri Kaminuza ya Oxford mu ishuri bita Harvard Kennedy School, ndetse yiga no mu Busuwisi ahitwa Graduate Institute of Geneva.
RDB ibonye umuyobozi uje ukurikira impinduka muri Minisiteri ya Siporo.
Minisiteri ya Siporo iherutse guhabwa Minisitiri mushya nawe wigeze kuba Umuyobozi mukuru wungirije wa RDB.
Ni Nelly Mukazayire.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’Abaminisitiri baherutse kujya muri Guverinoma yabwiye Mukazayire ko adashinzwe siporo ubwayo ahubwo ashinzwe no kuyibyaza amikoro.
Imikoranire ya Mukazayire na Afurika izagira icyo itanga mu kubyara amafaranga.