Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Mu Bukangurambaga Bwo Kwirinda Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

RIB Mu Bukangurambaga Bwo Kwirinda Ingengabitekerezo Ya Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 March 2025 7:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abakozi ba RIB mu bukangurambaga bwo kwirnda ingengabitekerezo ya Jenoside
SHARE

Abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, batangije ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, uko igaragara n’amategeko ayihana.

Byakozwe mu rwego rwo kubategura mu mutwe ngo birinde iki cyaha kiri mu bikunze kugaragara mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi gitangira buri tariki 07, Mata kugeza mu mpera za Nyakanga buri mwaka.

Ubukangurambaga bwa RIB bwatangirijwe mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Abakozi b’uru rwego bayobowe na Jean Claude Ntirenganya ukora mu ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha basobanuriye abatuye Mageragere iby’iki cyaha.

Ntirenganya yavuze ko biteye isoni kuba ingengabitekerezo ikigaragara mu Rwanda ndetse no mu bana bato.

Ikibabaje kurushaho, nk’uko abivuga, ni uko igera mu bana ivuye mu bababyaye cyangwa ababarera.

Asanga ari ngombwa ko iyo migirire yamaganwa, aho igaragaye bakihurira kubikumira bitarangiza byinshi.

Hari n’ibindi byaha byugarije Abanyarwanda…

Urwego rw’ubugenzacyaha kandi ruvuga ko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, hari ibyaha birishingiyeho byaduka mu buryo bwinshi.

Gutekera abantu umutwe binyuze mu kuri telefoni zabo bakibwa amafaranga biri mu byaha byo muri ubu bwoko biri kwaduka henshi mu Rwanda.

N’ubwo iki ari ikibazo kigaragara no mu cyaro, ku rundi ruhande, abatekerwa umutwe ahanini ni abo mu mijyi baba bafite amafaranga ariko bakabura amakenga yo kwirinda ko bayibwa by’amaherere!

Umukozi muri RIB ati: “Birahangayikishije kuba umuntu akora akavunika nyamara umutungo we ukaribwa n’uwirirwa akoze mu mifuka kubera ubutekamutwe buri hanze aha”.

Ntirenganya yavuze ko biteye isoni kuba ingengabitekerezo ikigaragara mu Rwanda ndetse no mu bana bato.

RIB isaba abantu kwirinda ‘gukanda akanyenyeri’ kadakwiye ahubwo akajya abanza akababwa.

Amakenga ngo ni ikintu cy’ingenzi mu gihe cyose hagiye gutangwa amafaranga ku muntu utazi neza ibye.

Indi ngingo abagenzacyaha basaba abantu kwitondera nayo ifite aho ihuriye n’ubutekamutwe ni uburyo umuntu agurisha undi ubutaka butari ubwe undi akabyemera kandi byoroshye kubona amakuru nyayo y’ubwo butaka.

Abagenzacyaha basaba abantu guhumuka, bakamenya ko hari uburyo busanzweho bwafasha buri wese kumenya ukuri ku kintu runaka, aho guhubuka ugasanga ejo habayeho kubyicuza.

Abakiri bato nibo bakunze guhura n’iki kibazo kuko baba bataraba inararibonye mu bibera ku isi kandi abenshi bagakeka ko bashobora gukira vuba, batavunitse.

Ubukangurambaga bwa RIB bufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi byiganje”.

Ni ubukangurambaga buzibanda no k’ukwirinda ibiyobyabwenge haba mu bakuru no mu bato.

Hazanaganirwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara henshi mu Rwanda no muri Nyarugenge by’umwihariko nk’uko Emmanuel Nkusi uyobora Ubugenzacyaha muri aka Karere abyemeza.

Nkusi avuga ko umwe mu Mirenge y’aka Karere igaragaramo cyane iki cyaha ari uwa Mageragere.

Ikibabaje ni uko mu gusambanya abana usanga hari ababihishira, bikabuza ko abahemukiwe bahabwa ubutabera cyangwa ubuvuzi.

Akimana Daria uri mu bitabiriye kiriya kiganiro yavuze ko ashimira Urwego rw’Ubugenzacyaha rwaje kubahugura kugira ngo batandukanye ihohoterwa n’ibitari ryo.

TAGGED:AbaturageIngengabitekerezoJenosideMageragereNyarugengeRIBRwandaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Harategurwa Uko M23 Yazaganira Na Tshisekedi
Next Article Rulindo: Yafatanywe Magendu Ifite Agaciro Ka Miliyoni Frw 5
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?