Rwanda: Kugabanuka K’Umusaruro W’Ikawa Biri Guhombya Leta

Kuba ibiti by’ikawa bishaje bikaba biri gusimbuzwa byagize ingaruka ku musaruro w’iki gihingwa ngengabukungu bituma ibyo u Rwanda rwohereza hanze mu buhinzi bigabanuka biraruhombya.

Minisitiri w’imari n’igenamigambo Yussuf Murangwa yaraye avuze ko gusazura ibiti by’ikawa byagize ingaruka ku musaruro w’iki gihingwa ngengabukungu.

Murangwa yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruri gusazura ibiti by’ikawa, iyo ikaba impamvu ikomeye yatumye umusaruro wayo rwohereza hanze waragabanutse.

Nubwo igihingwa cyinjiriza u Rwanda amadovize atari ikawa ahubwo ari icyayi, ku rundi ruhande ikawa y’u Rwanda iri mu zikunzwe hirya no hino ku masoko mpuzamahanga.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa hanze ry’ibokomoka ku buhinzi n’’ubworozi, NAEB, giherutse gutangiza gahunda yo kuvurura ibiti by’iki gihingwa kuko ahenshi byamaze gusaza.

Abazi iby’ikawa bavuga ko ibiti byayo bisazira imyaka 30 kandi ibiti bitewe bwa mbere bikera nyuma y’imyaka ine.

Bivuze ko umusaruro w’ikawa ushobora kuzamara igihe runaka utaragera ku rwego Leta iwifuzaho.

Akarere ka mbere keza ikawa nyinshi mu Rwanda ni Nyamasheke ariko ikawa bivugwa ko iryoha kurusha izindi iherutse kuba iyo muri Gicumbi.

Ku byerekeye umusaruro mbumbe w’u Rwanda, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yussuf Murangwa avuga ko mu gihembwe cya kabiri cya 2024, wageze kuri miliyari Frw 4,525 uvuye kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2023.

Imibare Minisiteri y’imari itanga iba yarakusanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Abahanga bacyo batangarije itangazamakuru ko uruhare rwa serivisi mu musaruro mbumbe w’Igihugu ari 47%, ubuhinzi bukagira  25% n’aho inganda zikaba zihariye 21%.

Umwaka wa 2024 uzarangira umusaruro mbumbe wariyongereye ku rugero rwa 6, 6%, bitewe ahanini n’umusaruro wa serivisi n’uw’inganda  no kuzahuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Ku byerekeye ubuhinzi, hari impungenge ko umusaruro wazagabanuka kuko izuba riri kwaka muri Nzeri rishobora kuzatuma imbuto yatewe yuma itaranava mu itaka!

Gusa abahanga b’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bafite icyizere ko mu gihembwe cya kabiri cya 2024, umusaruro mbumbe uziyongereyeho 9, 8% nyuma y’uko wari wiyongereyeho 9,7% mu gihembwe cya Mbere.

Mu byiciro by’ubukungu, ubuhinzi bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% mu gihe serivisi ziyongereyeho 10%.

Mu bijyanye na serivisi, umusaruro w’ubucuruzi budandaza n’uburanguza, wiyongereyeho 10%, uw’ibikorwa by’ubwikorezi wiyongeraho 9% bitewe ahanini n’ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 25%.

Umusaruro w’amahoteli na restaurants wiyongereyeho 20%, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongeraho 33%, mu gihe uwa serivisi z’ibigo by’ubwishingizi wiyongeyeho 10%.

Imibare yerekana ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 ikawa y’u Rwanda yagurishijwe hanze yanganaga na toni zirenga ibihumbi 20 zikaba zarinjirije u Rwanda miliyoni $115.9.

Ni amafaranga menshi ugereranyije n’ayo u Rwanda rwari rwarateganyije ko ruzasarura muri iyo kawa kuko ayo rwari rwarateganyije yari miliyoni $ 83.

Ayiyongereyeho angana na 32.14%.

Muri uwo mwaka kandi ikawa yari ifite 12.2% by’amafaranga ibihingwa ngengabukungu byose byoherejwe hanze byinjirije u Rwanda.

Ibihugu bigura ikawa y’u Rwanda kurusha ibindi ni Ubusuwisi, Ubwongereza, Finland, Ubudage, Ubuyapani, Ubufaransa na Sudani y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version