Rubavu: Basanze Umwana Mu Ndobo Yapfuye

Mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru mbi y’umwana w’umwaka umwe n’igice waguye mu ndobo amira nkeri, arapfa. Ni ibyago byabaye kuri uyu wa Kane taliki 04, Mutarama, 2024.

Abaturage babwiye BTN TV ko Nyina w’uyu mwana yari mu nzu akoropa, asohotse asanga umwana yagiye mu ndobo yari hanze irimo amazi, amaguru ari hejuru, bihutira kumujyana kwa muganga ariko umwana arapfa.

Abaturanyi  bashenguwe n’uru rupfu, bavuga ko batumva ukuntu iyo ndobo yarimo amazi make yica uwo mwana.

Hari uwagize ati: “Ntabwo ndi kubyumva neza, nagize ngo ni indobo nini cyane. Yayindi ndende isumba iyi(yereka umunyamakuru indobo). Ntabwo byumvikana.”

- Advertisement -

Undi we avuga ko bitumvikana uko uwo mwana yapfuye kandi aguye mu mazi make yuzuye indobo nto…

Ati: “…Amazi angana gutya ntabwo yakwica uyu mwana. Usibye aya maz n’iyi ndobo ntabwo uyu mwana yagwamo ngo apfe. Ahubwo … sinzi ni amayobera.”

Ntacyo ubuyobozi bwagize icyo butangaza kuri uru rupfu rutunguranye rw’uyu mwana kandi birumvikana ko iperereza ryatangiye kuri uru rupfu rw’amayobera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version