Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 August 2025 11:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Meya wa Rulindo Judith Mukanyirigira yasabye abaturage kureka kwangiza ibidukikije.
SHARE

Abatuye Imirenge ya Cyinzuzi na Masoro muri Rulindo babwiye abakozi ba RIB nabo mu kigo cy’igihugu gishinzwe Mini, Petelori na gazi ko bacengewe n’ubukangurambaga bahawe mu kurinda ibidukikije.

Basezeranyije izi nzego ko bazakorana n’ubuyobozi mu gukumira abangiza ibidukikije cyanecyane abakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Muri rusange, bavuga ko kudakurikiza amabwiriza yo kurinda ibidukikije nabo bibagiraho ingaruka.

Abatagwiriwe n’ibirombe ngo bibahitane bagiye kubicukura mu buryo budakurikije amategeko, bangirizwa imirima n’abo bacukuzi batemewe, bakayangiza kandi  batari bubahe n’ingurane.

Ubucukuzi nk’ubu nanone bugendana n’urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa.

Ubukangurambaga bwa RIB n’ibindi bigo  mu rwego rwo kurinda abaturage kugwa mu byaha byatuma bagezwa mu butabera, ni ngarukamwaka.

Jean Claude Ntirenganya ukora mu ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha, avuga ko kwigisha ari uguhozaho kuko hari ababa bataragezweho ngo bumve ubwo butumwa.

Jean Claude Ntirenganya yibukije abaturage ibyiza byo kwirinda kwica amategeko.

RIB iburira abaturage kwirinda ibyaha by’ingeri nyinshi birimo ibikorerwa ibidukikije, ibikorerwa abana cyangwa abagore bigendana n’ihohoterwa mu moko yaryo yose, ibyaha byo gucuruza abantu n’ibindi.

Yabwiye abaturage bo muri Cyinzuzi na Masoro ibyo amategeko ateganya kubakora ubucukuzi butemewe n’amategeko, anabasobanurira ingaruka bibagiraho.

Mukanyirigira Judith uyobora Akarere ka Rulindo yabwiye abaturage ko abifuza gucukura amabuye y’agaciro, bakwiye kwegera ibigo bibikora kinyamwuga bikabaha akazi bahemberwa.

Yababwiye ko hari indi mirimo bashobora gukora yabinjiriza amafaranga, abasaba kuyitabira aho kujya mu bikorwa bidakurikije amategeko kandi bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abaturage biyemeje kureka ibikorwa byangiza ibidukikije kuko bituma bamwe bahasiga ubuzima, abana babo bagata ishuri, ndetse abo baturage babwiye izo nzego ko bagiye kujya batanga amakuru mu gihe babonye ababyangiza.

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano menshi mpuzamahanga arengera ibidukikije,  runayaheraho rushyira ho amategeko arengera ibidukikije.

Ku byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari inkuru zandikwa kenshi z’abantu bagwiriwe n’ibirombe bagiye kuyacukura mu buryo butemewe.

Ubuzima bw’abo bantu burangira ahanini bitewe n’uko bacukura mu kajagari, batambaye ibibakingira impanuka kandi bakabikora mu buryo bwangiza ibidukikije.

Reka dufate urugero rw’ibyigeze kubera muri Rutsiro, ubwo umugabo yagwaga mu kirombe, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Muri Huye naho higeze kubera ishyano ubwo abantu barimo n’abana b’abanyeshuri bagwaga mu kirombe bagiye gushakamo amabuye y’agaciro kubakuramo bikaba ingorabahizi.

Mu Murenge wa Rukoma muri Kamonyi n’aho abagabo bitari bizwi aho bakomoka bigeze kugwa mu kirombe kubakuramo biba ingorabahizi.

Hari muri Mata, 2024, abagwiriwe nacyo bakaba bari Bucyanayandi Evariste w’Imyaka 27 y’amavuko, Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43, na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 .

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda hari ahantu henshi hari amabuye y’agaciro, icyakora ingano yayo yose ikaba itaramenyakana.

TAGGED:AbaturageAgaciroAkarereIkirombeMeyaRIBRulindoTaarifaUbucukuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye
Next Article Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Na Saudi Arabia Mu Gufasha Abaturage Gutekesha Gazi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?