Uburyo Rusesabagina Afunzwemo I Mageragere Bwahinduwe

Rusesabagina ari kuburanishwa n'inkiko z'u Rwanda

Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko ruheruka kwimura Paul Rusesabagina mu cyumba bwite yari afungiwemo, ashyirwa hamwe n’izindi mfungwa ndetse ubu afata amafunguro nk’ay’abandi.

Umuryango wa Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu watangaje ko Leta y’u Rwanda yahagaritse kumuha amazi n’ibiribwa yabonaga mbere, ngo agatekereza ko ari uburyo bwo gushaka kumuhatira gusubira mu rubanza yivanyemo guhera ku wa 12 Werurwe.

Wakomeje uti “Uburyo afunzwemo bwarahindutse mu byumweru bibiri bishize. Yajyanywe ahantu hashya afunganywe n’abantu atazi, bishoboka ko bahari kugira ngo bajye bamutangaho amakuru kuri guverinoma.”

“Ubu ibiribwa, amazi, imiti, no kuvugana n’umuryango we kuri telefoni buri cyumweru birimo gukurwaho. Ikibazo gihangayikishije cyane ni uko umuganga leta yu Rwanda yatanze yamwandikiye amacupa atatu y’amazi ku munsi, none ntayahabwa.”

- Advertisement -

RCS ariko yasobanuye ko ifata imfungwa n’abagororwa mu buryo bumwe kandi ikita no ku bafite ibibazo bikeneye guhabwa umwihariko.

Yasobanuye ko icyemezo cyafashwe kuri Rusesabagina cyajyanye n’ikibazo yari yagaragaje.

Iti “Ku bijyanye na Paul Rusesabagina, yari yahawe icyumba n’amafunguro byihariye ubwo yoherezwaga muri Gereza ya Nyarugenge. Rusesabagina aheruka gushyirwa mu cyumba ahuriyemo n’izindi mfungwa n’abagororwa, ubwo yazamuraga ikibazo ko “afungiwe mu kato”, ibintu bitabaho muri gereza zo mu Rwanda.”

“Ubu ahabwa amafunguro amwe n’izindi mfungwa kandi abonana na muganga igihe ari ngombwa, kandi ni ko bisanzwe.”

Muri Kanama 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Rusesabagina. Aregwa ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’umutwe wa MRCD/FLN yari abereye umuyobozi mu bya politiki.

Ni umutwe ushinjwa ko wagabye ibitero byishe baturage cyane cyane i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

Inkuru wasoma: Rusesabagina Yivumbuye Mu Rukiko Atangaza Ko Urubanza Rwe Aruhagaritse

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version