Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abakobwa Biga Itangazamakuru Babwiwe Ko Ari umwuga Wo ‘Kwitondamo’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Abakobwa Biga Itangazamakuru Babwiwe Ko Ari umwuga Wo ‘Kwitondamo’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2022 8:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwandakazi bakora itangazamakuru babwiye barumuna babo bari kuryiga muri Kaminuza ko itangazamakuru ari umwuga usaba umuhamagaro, ubumenyi no gushyira mu gaciro. Régine Akarikumutima uyobora Ihuriro Women in Media Platform avuga abakobwa biga itangazamakuru  bagomba kumva ko ari umwuga wubaka aho gusenya cyangwa guharanira kwamamara.

Abanyeshuri b’igitsinagore biga itangazamakuru muri Kaminuza ziryigisha mu Rwanda bahuriye muri Mount Kenya University baganira na bakuru babo bawuzobereyemo.

Uyu ni umugore ukorera itangazamakuru muri Somalia

Intego yari ukubibira akabanga k’uburyo umugore cyangwa umukobwa yaba umunyamakuru ukora inkuru za Politiki, akagera ku ntego ariko atangije isura y’igihugu.

Babwiwe ko inkuru za Politiki akenshi ziba zisaba kuzitondera, ukazishakira ibimenyetso, ntizigire uruhande zisiga kandi umunyamakuru[kazi] akamenya kuziha umurongo uhamye( angle) uri butume ikigamijwe( ni inyungu z’umuturage) kigerwaho.

Kubera ko Politiki ikorwa n’abanyabubasha kandi ikagira ingaruka ku banyantege nke muri rusange, umunyamakuru ngo aba agomba kumenya uko akora inkuru ye, ntawe abangamiye ariko nanone atishe amahame agenga umwuga we.

Abanyarwandakazi biga itangazamakuru babwiwe ko hari ubwo umuntu runaka ashobora kugirira nabi umunyamakuru kubera ko abangamiye inyungu ze bitewe n’inkuru ari kumukoraho.

Ana P. Santos akorera itangazamakuru muri Philippines

Iyi nkuru ishobora kuba agiye gushyira ku karubanda amakosa y’uwo mukire cyangwa umutegetsi bityo nyirubwite akaba yagirira nabi umunyamakuru uri kuyikora.

Umukobwa umwe muri bo yabajije umuyobozi mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere ufite n’itangazamakuru mu nshingano ze Bwana Jean Bosco Rushingabigwi uko umuntu abyitwaramo.

Yaramusubije ati: “ Kuba  umunyamakuru ni ukwiyemeza kuba umunyamwuga no kumenya ko nta mwuga utagira ingorane zawo. Bisaba kwiyemeza kuzahangana no kwihanganira ibibazo bijyana n’uyu mwuga.”

Icyakora, Jean Bosco Rushingabigwi avuga ko abakobwa batagombye gutinya uyu mwuga ngo bumve ko ari uwo gufungwa cyangwa kugirirwa nabi.

Yabasabye kubanza kumenya amahame n’itegeko riwugenga, bakamenya imirongo migari ya Politiki y’u Rwanda kandi bagakora itangazamakuru ricyaha, rihwitura rigamije kubaka aho gusenya igihugu cyangwa guharabika runaka.,

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihururi ry’abagore bakora itangazamakuru, Women in Media Platform, Régine Akarikumutima avuga ko bajya guhugura bariya bakobwa babanje gutekereza basanga gutoza abiga itangazamakuru byabafasha kumenya gukora inkuru zubaka.

Avuga ko basanze ibyiza ari ugutoza abiga itangazamakuru kumenya imirongo ya Politiki y’igihugu hakiri kare.

Ati: “ Twari tugamije kuzamura umubare w’abagore bakora inkuru za Politiki kuko usanga abenshi bazitinya. Uko bazakura bakabona ko bakora kinyamwuga niko bazagenda babona ko bakorera igihugu.”

Akarikumutima avuga ko bahuguye barumuna babo ngo bamenye uko umwuga ukorwa bakiri bato

Avuga ko nka Women in Media Platform bafite gahunda yo guha bariya bakobwa imikorongiro kugira ngo batangire kwegera abaturage n’abayobozi babakoreshe inkuru bityo bitoze guhangana n’ingorane z’umwuga w’itangazamakuru.

Rushingabigwi avuga ko ikigo akorera gifite gahunda yo gukomeza kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, abarikora rikabatunga ku rwego rwisumbuyeho.

Ku mpungenge z’ibibazo bijyana n’umwuga w’itangazamakuru, Jean Bosco Rushingabigwi yavuze ko abakora uyu mwuga bagomba kumenya ko ibibazo byawo ari ibyawo nyine, kandi ko  n’indi myuga igira uwabo.

Ati: “ Ko umuntu ajya mu gisirikare se kandi ariho urupfu ruba ruri hafi kurushaho?”

Rushingabigwi avuga ko gukora itangazamakuru ari gukenyera ugakomeza

Avuga ko umwuga wose ukozwe hakurikijwe amabwiriza awugenga ugirira nyirawo akamaro bityo ko batagombye gutinya itangazamakuru igihe cyose barikoze neza, mu nyungu z’igihugu.

Soma umenye ibibazo by’abanyamakurukazi…

Abanyamakuru B’Abagore Bagira Ibibazo ‘Byihariye’

TAGGED:AbakobwaAbaturagefeaturedInyunguItangazamakuruPolitikiUmwuga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Rwarakabije Arashakwa Mu Rukiko
Next Article 82% By’Abanyarwanda Batunze Telefoni Zigendanwa, 30% Nizo Zifata Murandasi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?