Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Gatanya Ziri Kubangamira Uburere Buhabwa Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Gatanya Ziri Kubangamira Uburere Buhabwa Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 November 2024 8:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), kivuga ubutane hagati y’abashakanye bubangamira uburere bwiza bukwiriye guhabwa abana.

Abahanga mu mikurire y’abana bemeza ko abana batarerwa n’ababyeyi bombi bakurana uburere buke.

Impamvu zitera gatanya ni nyinshi ariko hakunze kuvugwa kutumvikana ku mitungo no gucana inyuma.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga ko gatanya ziri kubangamira uburere bahabwa bigatuma bavutswa uburenganzira bwo  kurerwa n’ababyeyi bombi.

Mu Rwanda hari kubera inama yiga ku burezi buhabwa abana n’uburyo ababyeyi barushaho guha abana uburezi buboneye.

U Rwanda kandi rwifatanyije n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire wigeze kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko n’ubwo igihugu cyakoze ibishoboka byose kugira ngo umwana arusheho kwitabwaho, hakigaragara ibibazo by’ababyeyi batubahiriza inshingano zo kurera abana neza.

Ati: “Gatanya zibangamira cyane abana, cyane cyane kuko ababyeyi baba bireba mu nyungu zabo cyangwa bagashaka kubabazanya ariko Ingaruka zikagera ku bana”.

Avuga ko ikibabaje ari uko imibare yerekana iki kibazo iri kwiyongera.

Nk’urugero, raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2,833 ari yo yatse gatanya mu mwaka ushize wa 2023/2024.

Igaragaza ko mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko mu mwaka wa 2023-2024, zingana na 25,481, ku isonga hakaba izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko zigize dosiye 2, 833.

Mu mwaka wawubanjirije, ibirego byari byinjiye mu nkiko birebanana gatanya byari 3,075.

TAGGED:featuredGatanyaIngabireMinisiteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwandair Yatangiye Ingendo Z’Imizigo Muri Zimbabwe
Next Article DRC:Ingabo Za SADC Zongererewe Manda 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?