Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2026 3:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umupolisi apima umushoferi niba atanyoye ibisindisha. Ifoto: Radio/TV 10
SHARE

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Superintendent of Police( SP) Emmanuel Kayigi avuga ko mu minsi mikuru iheruka, hari abantu 92 bafunzwe bazira gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Ku rundi ruhande, nta mpanuka zikomeye zahitanye abantu zabaye ugereranyije n’umwaka watambutse n’iyabanje.

SP Emmanuel Kayigi yasobanuriye Kigali Today uko ibintu muri make kandi mu gihugu cyose byagenze ku byerekeye umutekano wo mu muhanda.

Ati: “Twagize impanuka ebyiri zikomeye, imwe yabereye muri Nyungwe aho ikamyo, umushoferi yari atwaye yagize ikibazo cyo kubura feri (break), ikubita umukingo, umushoferi yitaba Imana. Indi nayo ni umuntu wagongewe  hejuru za Kanyinya, umunyamaguru agongwa n’imodoka. Urumva ko bitandukanye na bya bindi twabonaga kera, aho umuntu yabaga atwaye imodoka yashyizemo abantu bagenda basakuza bishimye, barangiza wajya kumva ukumva bikubise mu mukingo abantu barimo barakomeretse.”

Ubukangurambaga bwakozwe mbere y’igihe cy’iminsi mikuru no mu gihe cyayo iri mu byatumye abantu bitwararika.

Ni ubutumwa bwibutsaga abantu kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, guhagarikwa na polisi bakanga guhagarara, gutwarwa n’ibyishimo bakarangara ku buryo bishoboraga kubateza impanuka.

SP Kayigi avuga ko nubwo habaye kwigisha, ariko hatabura abumva n’abandi barenga ku mabwiriza ku buryo mu minsi mikuru ya Noheli na Bonane hari abafunzwe bazira gutwara banyoye.

Ati: “Nko kuri Noheli twafunze abantu bagera muri 45 batwaye banyoye ibisindisha mu gihugu hose. Kuri Bonane dufunga abantu 47 batwara banyoye ibisindisha. Hari itegeko rishya ryatowe rigiye gusohoka mu igaseti ya Leta rigatangira gukurikizwa, kubera ko nk’ikintu cy’abantu gutwara banyoye ibisindisha kirimo kugarukwaho cyane, aho abapolisi baguhagarika ugahitamo gukomeza ukagenda ukiruka.”

Muri rusange, ishusho y’umutekano w’umuhanda igaragaza ko imodoka nini arizo zikora impanuka zikomeye zigahitana benshi kandi hagakomerekeremo benshi nanone.

Ikindi ni uko moto ari zo zikora impanuka kurusha ibindi binyabiziga byose.

TAGGED:BonanifeaturedImpanukaKayigiNoheliPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo
Next Article Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?