Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Se W’Umuntu: Umwarimu W’Indangagaciro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Se W’Umuntu: Umwarimu W’Indangagaciro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 June 2021 12:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

N’ubwo ‘akabura ntikaboneke ari Nyina w’umuntu’, Se w’umuntu  nawe ni ntagereranywa mu guha abana be indangagaciro zizabaherekeza ubuzima bwose.

Kuri uyu wa 20, Kamena, ubwo Isi izirikana akamaro ka Se w’umuntu, ni byiza kwibukiranya ko ababyeyi b’abagabo ari ingenzi mu gutuma abana bakurana indangagaciro.

Mu Rwanda haba imvugo ivuga ngo ‘ni uwa Se’. Ni imvugo ikoreshwa iyo barebye imyitwarire y’umwana runaka, bakaba bayishima cyangwa bakayinenga, bakavuga ngo ‘runaka ni uwa Se’.

Biba bishatse kuvuga ko umuntu runaka yerekana ko Se yari ( cyangwa ari) imfura cyangwa ikigwari bitewe n’uko uwo muntu yitwara.

Iyo umuntu akiri umwana aba akeneye ubuyobozi ahabwa na Se kugira ngo amumenyeshe hakiri kare ibintu byemewe n’ibitemewe mu muryango w’abantu ndetse amumenyeshe inkomoko ye.

Mu Rwanda baravuga ngo ‘Imfura igenda nka Se’. Ni icyerekana ko ‘imico myiza’ runaka ayikomora kuri Se.

Akamaro k’ababyeyi b’abagabo ntikaragarukira aho  kuko karaguka kakagera no ku mutekano w’umuryango cyane cyane abana.

N’ubwo akabura ntikaboneke ari Nyina w’umuntu, ariko ababyeyi b’abagabo bafite uruhare runini mu burere bw’abana

Iyo umubyeyi w’umugore acishijeho akanyafu umwana we, hari ubwo uwo mwana ahita abwira Nyina ati: ‘ Ndakurega kuri Papa’.

Mu myumvire y’umwana, Se ni ingabo y’umutamenwa imukingira ibibi byose.

Muri iki gihe aho ababyeyi ( cyane cyane abagabo) bahugiye mu gushakira abana ibirayi, ababyeyi b’abagabo babonera abana babo umwanya bakabaganiriza, bababera isooko y’ibyishimo ‘birenze kuba bariye ibirayi.’

Ni ingenzi ko ababyeyi b’abagabo bamenya ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa  n’ijambo ryiza abwiwe na Se naryo rikamwubaka rikazanamubera urwibutso igihe Se azaba atakiriho cyangwa batakibana, umwana yarubatse urwe.

Abagabo baratereranwa…

Imyumvire y’uko umugabo yigira yakwibura agapfa ituma muri rusange abantu bumva ko abagabo bihagije, ko ntawe ukwiye kubatera inkunga mu bitugu.

Abana n’abagize urugo muri rusange, bumva ko gushakira urugo ibirutunga no kurwitaho muri byose ari inshingano y’umugabo bityo kubimufashamo no kutabimufashamo byose ari kimwe.

Iyo mitekerere yaramamaye k’uburyo n’abagabo baje kubyemera ndetse babicamo umugani uvuga ko ‘umugabo umugabo agirwa n’ake.’

Kuba umugabo agomba guharanira kwigira ni ngombwa ariko nanone ‘abantu bagomba kwibuka ko nta mugabo umwe.’

Hari n’abagore bumva ko atari ngombwa gushimira umugabo wabo wabaguriye igitenge, inzu, imodoka…bakumva ko ibyo yakoze biri mu nshingano ze, ko nta mpamvu y’ishimwe akwiye!

Icyaba kibibatera cyose, abagore bagombye kwibuka ko n’abagabo babo ari abantu bakeneye gushimirwa ikiza bakoze.

Ijambo ryiza ‘ni mugenzi w’Imana.’

Umugore ushimiye umugabo we ko uyu munsi yahashye akanyama cyangwa ko aherutse kwishyurira abana amafaranga y’ishuri aba agiriye neza uwo mugabo kuko aba amweretse ko aha agaciro umuhati ashyiraho ngo yite ku rugo.

Bagore mujye mwibuka ko abagabo bose badakora inshingano zabo kimwe kandi neza.

Ufite umugabo umwitaho akita no ku rubyaro ajye abimushimira abimubwire, nta mususu!

Ikindi ababyeyi b’abagore bagomba kwibuka ni uko abagabo bagira akazi rimwe na rimwe gatuma bataha bananiwe kandi bari bukazindukire ho.

Umugore w’umutima ntatererana umugabo, amubera isoko y’ibyishimo

Iyo umugabo atashye agasanga umugore yamurakariye, wenda kubera utuntu baheruka kutumvikanaho, bituma umugabo ararana umutima uhagaze, rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku kazi bucyeye bw’aho.

Umugabo utahira ku nkecye iwe, hari ubwo afata umwanzuro wo kuzajya aca ku kabari agasoma umusemburo akaza gutaha ahitira mu buriri.

Ibi bisenya urugo, bikangiza imitekerereze y’abana cyane cyane ko baba bagikura, bakeneye gukurira mu muryango urangwa n’urugwiro.

Umubyeyi w’umugabo udatuje muri we ntaha abana be uburere kandi bibagiraho ingaruka zirimo no kuzakura nabo ari abarakare, ba nyamwigendaho ndetse bakishora mu  biyobyabwenge n’ubusambanyi, ibi kandi nta musomyi wa Taarifa uyobewe ingaruka zabyo.

Umwana w’umukobwa warezwe na Se w’imico myiza iyo akuze ageze mu gihe cyo guteretwa, ntateretwa n’uwo ari we wese ahubwo ahitamo uwo abona ufite imico nk’iya Se.

Ku rundi ruhande, abahungu baba bashaka kuzakurana imico ya Se, iyo ari mibi nabo biba uko, yaba myiza bikaba uko.

Iyo umubyeyi w’umugabo atabonera umwanya umuhungu cyangwa abahungu be, biba ngombwa ko bishakira abantu basore cyangwa abagabo bo kwigira ho.

Ibyo babigiraho rero nibyo bitungura ababyeyi babo iyo babibonye, hanyuma bakibaza bati: ‘Ariko uyu mwana ibi yabikuye he?’

Kuri uyu munsi hazirikanwa akamaro k’ababyeyi b’abagabo ni ngombwa kwibuka umugani w’Abanyarwanda ugira uti: ‘Kwibyara bitera ababyeyi ineza’.

TAGGED:AbanafeaturedIndangagaciroUmubyeyiUmugaboUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imiryango Ikorera Mu Rwanda Yahawe Kuri Miliyari $2.7 z’Uwari Umugore Wa Jeff Bezos
Next Article Impunzi 27.000 z’Abarundi Zabaga Mu Rwanda Zimaze Gutahuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Perezida Wa Misiri Yambitse Umupolisi W’u Rwanda Umudali

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Odinga 

Kabila Yashinze Ishyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?