Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakoze uko bashoboye ngo abana bose bige ariko ibibazo by’iwabo biranga bikababuza ayo mahirwe. Umuhanzi w’Umunyarwanda yigeze kuririmba avuga ko ‘ burya kutiga biragatsindwa’.
Umuntu wize abona ibintu mu buryo butandukanye cyane n’uko utarize abibona.
Uwize aba azi ko kurisha intoki zidakarabye n’amazi meza n’isabune bitera indwara zituruka ku mwanda, utarize asanga ibyo ntacyo bitwaye.
Icya mbere kuri we ni uko igifu kibona icyo gisya.
Abantu bize bamenya gusesengura ibintu n’ibindi, ntibabe abantu bashukishwa n’uduhendabana mu gihe abantu batize iyo babwiwe gukora ikintu runaka bahita bagikora nta gushishoza ngo batekereze ingaruka.
Mu magambo avunaguye, kwiga ni intangiriro y’amajyambere kandi arambye.
N’ubwo ari uko bimeze ariko, abana bose ntibafite amahirwe angana atuma biga.
Bamwe bavukiye kandi bakurira mu miryango ikennye igizwe n’abantu batize bityo nabo ntibiga.
Abandi bagiye mu ishuri ariko barivamo bidatinze kubera ibibazo bikunze kuba mu miryango baturukamo.
Ibyo ni ubukene, amakimbirane mu bashakanye, ubujiji n’ibindi.
Kuva mu ishuri akenshi bikunze gukorerwa abana b’abakobwa baba basabwa kujya kurera barumuna babo.
Abo bana bakura batarize kandi n’imirire yabo nayo iba yaradindiye.
Inshingano bahabwa bakiri bato, zituma badindira mu mikurire n’imitekerereze.
Impuzamiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda, CLADHO, ivuga muri iki gihe ahubwo abana benshi bata ishuri.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO witwa Evariste Murwanashyaka avuga ko impamvu zituma abana bata ishuri ari nyinshi kandi zikomeje kwiyongera.
Ati: “ Hari abana bata ishuri kubera kubura amikoro kw’iwabo, hari abata ishuri kubera gutwara inda, hari abava mu ishuri kubera amakimbirane yo mu miryango…”
Murwanashyaka avuga ko indi mpamvu ituma abana bava mu ishuri ari uburangare bwa bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Avuga ko hari abana bamara igihe kirekire batajya kwiga ariko abayobozi b’inzego z’ibanze ntibabitangaho raporo kandi babizi bityo bigatuma bamara igihe kirekire batiga.
Igenzura rihoraho ryafasha…
Murwanashyaka avuga ko nihashyirwaho uburyo buhoraho bwo gukurikirana hakamenyekana abana biga n’abatiga bizafasha gukurikirana abana batajya kwiga hakamenyana ikibibatera.
Avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze bagomba gukurikirana bakamenya aho umwana wabaga mu rugo rwa kanaka yagiye.
Ababyeyi kandi ngo bagomba gukorana bya hafi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ab’inzego z’ibanze hagashyirwaho icyo bise ‘Umudugudu ku ishuri.’
‘Umudugudu ku ishuri’ ni gahunda ihuza abana biga ku ishuri rimwe kandi bakomoka mu mudugudu umwe.
Abo bana barihuza bagakora club, bagatora umwana ubayobora buri gitondo akajya ahamagara buri wese mu bagize uwo mudugudu wo ku ishuri kugira ngo arebe niba ntawasibye ishuri.
Iyo basanze runaka ataje, nimugoroba baba bagomba kujya kureba icyatumye ataboneka, bakabikorera raporo.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yaringanije amafaranga y’ishuri ku bigo bya Leta byose, ibikora mu rwego rwo korohereza ababyeyi.
Ni gahunda ireba ibigo by’amashuri byose bya Leta n’ibifatanya na yo ku bw’amasezerano.
Buri kigo gitegetswe kutarenza Frw 975 ku mwana wiga mu y’incuke n’abanza, mu gihe uwiga mu mashuri yisumbuye ari Frw 85,000 ku gihembwe kuwiga acumbikirwa mugihe uwiga ataha ari Frw 19,500.
Umugore W’Umuyobozi Mu Rwego Rw’Uburezi Abera Urugero Umukobwa