The Ben yatangaje imijyi itandukanye ateganya gutaramiramo irimo iyo muri Canada, mu Burayi no muri Uganda, ibitaramo bye bikazaba mu matariki atandukanye mu mezi ari imbere.
Azabanza muri Canada, ateho mu Bubiligi na Denamark arangirize ibitaramo bye muri Uganda.
Muri Canada azataramira i Montreal, hazaba ari tariki 14, Gashyantare, 2025, bucyeye ajye muri Ottawa, azakomereza mu Mujyi wa Toronto aho azataramira abawutuye tariki 21 Gashyantare, bucyeye bwaho arangiriz ibitaramo bye mu Mujyi wa Edmonton.
Nyuma ya Canada, azakomereza ibitaramo bye i Burayi, aho azahera mu Bubiligi mu gitaramo azafashwamo na Bwiza hakazaba ari tariki 8, Werurwe, 2025, nyuma abone gukomereza Copenhagen muri Denmark, asoreze ibitaramo bye muri Uganda ku wa 15, Gicurasi, 2025.
Ni ibitaramo byabimburiwe n’icyo aheruka gukorera mu Rwanda cyari mu rwego rwo kumurika alubumu yiswe ‘Plenty love’.