The Ben-amazina ye ni Mugisha Benjamin- yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asabira imbabazi Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, avuga ko amubabariye.
Ibaruwa yageze mu itangazamakuru iriho umukono wa The Ben kandi iragaragaza ko na Noteri yabisinyiye.
Iyo baruwa igira iti: “Njye Mugisha Ben uzwi nka The Ben, nandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ndumenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye, nkaba nsaba ko Sengabo Jean Bosco yarekurwa”.
Bagenzi bacu ba IGIHE bavuga ko iyo baruwa [ bafitiye kopi] yasinywe na The Ben taliki 05, Ugushyingo, 2024 ni ukuvuga ko ari iyo ku wa Kabiri ubwo kiriya cyamamare( Fatakumavuta) kitabaga urukiko.
Mu rukiko icyo gihe umunyamategeko wa Fatakumavuta yabwiye urukiko ko The Ben yamuhaye imbabazi ariko urukiko ntirwabiha uburemere kuko rwifuzaga ko hagaragara inyandiko ya nyirubwite ibyemeza kandi ikaba iriho n’umukono we.
Iyo baruwa ubu nibwo yageze mu itangazamakuru, urukiko rukaba rugomba kubifataho umwanzuro.
Uru rukiko rwari ruherutse kwemeza ko Fatakumavuta afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza.
Ikibazo gisigaye kuri Fatakumavuta ni uko hari abandi ubushinjacyaha buvuga ko bwareze Sengabo Jean Bosco bityo imbabazi za The Ben zikaba ubwazo nta kintu kinini zishobora kumumarira.
Ibyo byamamare bindi ni Meddy, Bahati na Muyoboke Alex.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko ubwo Fatakumavuta yagezwaga muri uru rwego basanze yarakoreshaga ibiyobyabwenge.
Taliki 9, Ukwakira, 2024, nibwo Fatakumavuta yashyize ku rubuga rwa X ubutumwa agaragaza ko ashaka amafaranga.
Yavugaga ko The Ben natamusaba imbabazi ngo amuhe n’amafaranga bizarangira inganzo ye izimye.
Ubushinjacyaha bwamureze ko Fatakumavuta yakoresheje amagambo y’ivangura ku muhanzi Bahati kuko yavuze ko Bahati yashatse umugore w’umudiyasipora ‘mubi kandi ukennye’.
Bumurega kandi ko yasebeje Meddy kuko yabanye n’umukobwa bashyingiranywe bakajya basambana mbere y’uko babana.
Yongeraho ko Meddy ariwe mugabo ‘wemeye’ gukubitwa n’umugore we.
Mu kwiregura, Fatakumavuta yavuze ko ibyo ashinjwa byose ‘ari ibinyoma’ yisobanura avuga ko umuhanzi The Ben basanzwe ari inshuti ndetse akaba atiyumvisha uburyo yaje mu bamutangiye ikirego.
Ku byerekeye ibyo avugwaho kuvuga kuri Meddy, yavuze ko ibyo yatangaje yabihereye ku buhamya yatanze we ubwe[Meddy] avuga ko ngo mbere yo gushyingiranwa n’umugore we babanje kubana mu gihe kingana n’umwaka.
Ubwo yavugaga ibyo, Meddy ngo yari kwatura ibyaha yakoze mbere yo kwakira agakiza.
Ingingo y’uko yasebeje Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati, Fatakumavuta yavuze ko nyiribwite ari we wari wabimusabye kuko ‘yashakaga kuba umusesenguzi kandi yifuza kwamamara’.
Yanasobanuye ko Bahati atigeze amurega kuko ngo hari urwandiko yashyikirije urukiko asobanura ko ibyo yakoze yari agamije kumenyekana nk’umuntu uba mu myidagaduro.
Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugirana ibibazo na Muyoboke Alex ariko ko bari baramaze kwiyuna bigizwemo uruhare n’Umuyobozi wa Isibo TV wabahuje.
Akavuga ko yatangajwe no kumva yongeye kuregwa.
Ati “ Narinzi ko nyuma yo kwiyunga nawe nta kindi kibazo twongeye kugirana ibi rero biranyereka ko akinkurikirana kuko yaje kundega kuri RIB”.
Sengabo yifuje ko yakorerwa igenzura ku bindi byaha birimo kunywa ibiyobobyabwenge ahakana ko atanywa inzoga kubera uburwayi bwa Diabete akavuga ko isuzuma yakorewe ryavuzwe n’ubushinjacyaha atarizi.
Nyuma yo kwisobanura yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kubera ibibazo by’uburwayi afite.