Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: The Ben Yababariye Fatakumavuta Asaba Urukiko Kumurekura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

The Ben Yababariye Fatakumavuta Asaba Urukiko Kumurekura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2024 1:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
The Ben yababariye Fatakumavuta
SHARE

The Ben-amazina ye ni Mugisha Benjamin- yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asabira imbabazi Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, avuga ko amubabariye.

Ibaruwa yageze mu itangazamakuru iriho umukono wa The Ben kandi iragaragaza ko na Noteri yabisinyiye.

Iyo baruwa igira iti: “Njye Mugisha Ben uzwi nka The Ben, nandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ndumenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye, nkaba nsaba ko Sengabo Jean Bosco yarekurwa”.

Bagenzi bacu ba IGIHE bavuga ko iyo baruwa [ bafitiye kopi] yasinywe na The Ben taliki 05, Ugushyingo, 2024 ni ukuvuga ko ari iyo ku wa Kabiri ubwo kiriya cyamamare( Fatakumavuta) kitabaga urukiko.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu rukiko icyo gihe umunyamategeko wa Fatakumavuta yabwiye urukiko ko The Ben yamuhaye imbabazi ariko urukiko ntirwabiha uburemere kuko rwifuzaga ko hagaragara inyandiko ya nyirubwite ibyemeza kandi ikaba iriho n’umukono we.

Iyo baruwa ubu nibwo yageze mu itangazamakuru, urukiko rukaba rugomba kubifataho umwanzuro.

Uru rukiko rwari ruherutse kwemeza ko Fatakumavuta afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza.

Ikibazo gisigaye kuri Fatakumavuta ni uko hari abandi ubushinjacyaha buvuga ko bwareze Sengabo Jean Bosco bityo imbabazi za The Ben zikaba ubwazo nta kintu kinini zishobora kumumarira.

Ibyo byamamare bindi ni Meddy, Bahati na Muyoboke Alex.

- Advertisement -

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko ubwo Fatakumavuta yagezwaga muri uru rwego basanze yarakoreshaga ibiyobyabwenge.

Taliki 9, Ukwakira, 2024, nibwo Fatakumavuta yashyize ku rubuga rwa X ubutumwa agaragaza ko ashaka amafaranga.

Yavugaga ko The Ben natamusaba imbabazi ngo amuhe n’amafaranga bizarangira inganzo ye izimye.

Ubushinjacyaha bwamureze ko Fatakumavuta yakoresheje amagambo y’ivangura ku muhanzi Bahati kuko yavuze  ko Bahati yashatse umugore w’umudiyasipora ‘mubi kandi ukennye’.

Bumurega kandi ko yasebeje Meddy kuko yabanye n’umukobwa bashyingiranywe bakajya basambana mbere y’uko babana.

Yongeraho ko Meddy ariwe mugabo ‘wemeye’ gukubitwa n’umugore we.

Mu kwiregura, Fatakumavuta yavuze ko ibyo ashinjwa byose ‘ari ibinyoma’ yisobanura avuga ko umuhanzi The Ben basanzwe ari inshuti ndetse akaba atiyumvisha uburyo yaje mu bamutangiye ikirego.

Ku byerekeye ibyo avugwaho kuvuga kuri Meddy, yavuze ko ibyo yatangaje yabihereye ku buhamya yatanze we ubwe[Meddy] avuga ko ngo mbere yo gushyingiranwa n’umugore we babanje kubana mu gihe kingana n’umwaka.

Ubwo yavugaga ibyo, Meddy ngo yari kwatura ibyaha yakoze mbere yo kwakira agakiza.

Ingingo y’uko yasebeje Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati, Fatakumavuta yavuze ko nyiribwite ari we wari wabimusabye kuko ‘yashakaga kuba umusesenguzi kandi yifuza kwamamara’.

Yanasobanuye ko Bahati atigeze amurega kuko ngo hari urwandiko yashyikirije urukiko asobanura ko ibyo yakoze yari agamije kumenyekana nk’umuntu uba mu myidagaduro.

Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugirana ibibazo na Muyoboke Alex ariko ko bari baramaze  kwiyuna bigizwemo uruhare n’Umuyobozi wa Isibo TV wabahuje.

Akavuga ko yatangajwe no kumva yongeye kuregwa.

Ati “ Narinzi ko nyuma yo kwiyunga nawe nta kindi kibazo twongeye kugirana ibi rero biranyereka ko akinkurikirana kuko yaje kundega kuri RIB”.

Sengabo Jean Bosco

Sengabo yifuje ko yakorerwa igenzura ku bindi byaha birimo kunywa ibiyobobyabwenge ahakana ko atanywa inzoga kubera uburwayi bwa Diabete akavuga ko isuzuma yakorewe ryavuzwe n’ubushinjacyaha atarizi.

Nyuma yo kwisobanura yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kubera ibibazo by’uburwayi afite.

TAGGED:InyandikoMeddyRIBSesongaThe BenUburwayiUbushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Abana Bahawe Icyumba Cy’Ubushakashatsi Mubya Robots
Next Article Mozambique Yafunze Umupaka Na Afurika Y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?