Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Agira Netanyahu Inama Yo Kugira Bwangu Akarasa Iran
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Trump Agira Netanyahu Inama Yo Kugira Bwangu Akarasa Iran

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2024 4:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Donald Trump uri mu bashaka kuyobora Amerika mu ishyaka ry’Aba Republicans yavuze ko  Netanyahu akwiye kurasa inganda za Iran zikora ibisasu bya kirimbuzi, ibindi bikazaza nyuma.

Abivuze nyuma y’igihe gito Iran irashe missiles 200 muri Israel, inyinshi zihanurirwa mu kirere ariko zigira n’abo zihitana.

Mbere y’uko Iran irasa muri Israel, amahanga yari yayikomakomye ngo itarasa bikaba nko gukoma rutenderi kuko umujinya wa Israel muri iki gihe ari mwinshi.

Amahanga yavugaga ko Iran yabyirinda kuko byazayiteza ingaruka mbi cyane ariko Teheran yo yabyimye amatwi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri missiles 200 zarashwe muri Israel, izigera ku 181 zahanuwe zitaragera ku butaka.

Ubwongereza na Amerika biri mu bihugu byabigizemo uruhare.

Donald Trump we asanga igihe kigeze ngo Minisitiri w’Intebe wa Israel ategeke ingabo ze kurasa ku nganda za Iran zikora intwaro za kirimbuzi.

Yagize ati: “ Israel ikwiye gusenya inganda za Iran zikora intwaro za kirimbuzi, ikabikora vuba kandi hakiri kare, hanyuma ibindi tukazafatanya kubyirengera”.

Yabivugiye mu kiganiro yaraye agejeje ku bari baje kumva uko yiyamamarizaga muri Carolina ya Ruguru.

- Advertisement -

Uwari umuhuza w’amagambo yamubajije icyo atekereza ku buryo Biden ari kwitwara mu ntambara Israel ihanganyemo na Hezbollah isanzwe ifashwa na Iran, undi asubiza ko Biden ari gukerereza Israel.

Yavuze ko abaye ari we ubigena yabwira Israel igakora icyo yise ‘icy’ibanze’, ari cyo kurasha ku nganda Iran ikoresha mu gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Biden we asanga mbere yo kurasa ziriya nganda ari ngombwa kubanza gutekereza kabiri.

Ibi biravugwa kandi mu gihe Israel ikomeje intambara yo ku butaka iri kurwana muri Lebanon mu rwego rwo kuhirukana Hezbollah.

Iherutse no gusenya umwe mu mihanda ya Lebanon iyihuza na Syria, iwukubitamo bombe iremereye cyane ku buryo yawushyizemo icyobo kinini bigaragara.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, World Health Organization (WHO) rivuga ko imirwano yabaye mu masaha 24 ashize, yaguyemo abakozi 28 bo kwa muganga.

Israel yo ivuga ko Hezbollah yize umuvuno wo kwinjiza abarwanyi mu bice by’intambara ikabikora binyuze mu gupakira abarwanyi bayo mu modoka zo kwa muganga zishinzwe gutabara imbabare.

Si abarwanyi gusa Hezbollah ishinjwa gushyira muri izo modoka kuko itwaramo n’intwaro.

Mu byumweru bibiri bishize, Israel yatangije imirwano yo ku butaka bituma abaturage benshi ba Lebanon bafumyamo bahungira muri Syria.

Ibitero byo ku butaka byaje bikurikira ibyo mu kirere byari byabanje gushegesha ibirindiro by’abarwanyi ba Hezbollah ndetse bihitana n’abayobozi benshi b’uyu mutwe barimo na kizigenza Hassan Nasrallah.

Abasirikare icyenda ba Israel bamaze kugwa mu bico( ambush) batezwe n’abarwanyi ba Hezbollah mu mirwano imaze iminsi mu Majyepfo ya Lebanon aho uyu mutwe wari umaze iminsi warashinze ibirindiro

Ku rundi ruhande, Israel ikomeje intambara yayo na Hamas mu Ntara ya Gaza iri muri Palestine.

Abarwanyi ba Hamas bamaze hafi umwaka barwana n’ingabo za Israel mu ntambara yatangiye taliki 07, Ukwakira, 2023.

Yatewe n’igitero abo barwanyi bagabye muri Israel gihitana abantu 1,200 abandi 250 batwarwa bunyago.

Daily Mail yanditse ko kuva iyo ntambara yatangira Abanyapalestine 41,000 bamaze kuyigwamo.

Bivugwa ko abarenga kimwe cya kabiri mu baguye muri ririya ntambara ari abana n’abagore.

Ku ruhande rw’intambara na Hezbollah, imibare ivuga ko abantu 2,000 ari bo bamaze kuyigwamo ariko iyo ni imibare izahinduka bidatinze.

Ibitero by’ingabo za Israel byo mu kirere biri kwibasira agace ka Dahiyeh kavugwaho kuba indiri y’abarwanyi ba Hezbollah.

TAGGED:BidenfeaturedHezbollahIntambaraIsraelNetanyahuTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tugomba Gushaka Ibisubizo Ku Bibazo By’Abakozi- Minisitiri w’Umurimo
Next Article MINEDUC Igiye Gufunga Ibigo By’Amashuri Bitujuje Ibyangombwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?