Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Yasabye Abatalibani Gusubiza Amerika Ikibuga Cy’Indege Yubatse Babyanga Bakakabona
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Yasabye Abatalibani Gusubiza Amerika Ikibuga Cy’Indege Yubatse Babyanga Bakakabona

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 September 2025 7:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Donald Trump.Ifoto: White House.
SHARE

Perezida Donald Trump yanditse kuri Truth Social-urubuga nkoranyambaga yashinze- ko niba Abatalibani badasubije Leta zunze ubumwe z’Amerika ikibuga cy’indege cya Bagram, bazahura n’akaga.

Iki kibuga kiri muri Afghanistan kikaba cyarubatswe n’Abanyamerika mu myaka bamaze basa n’abafashe iki gihugu ubwo bahirukanaga Abatalibani  mu myaka irenga 22 ishize.

Hari mu ntambara Amerika yarwanaga nabo ibashinja gucumbikira no gutoza abarwanyi ba Al Qaeda bafashaga Oussama Ben Laden Amerika yiciye muri Pakistan mu mwaka wa 2011.

Ikibuga cya Bagram kiri mu Ntara ya Parwan muri Afghanistan,

Kuri Truth Social, Trump yanditse ati: “ Niba Afghanistan idasubije ikibuga cya Bagram abacyubatse ari bo Leta zunze ubumwe z’Amerika, izahura n’ibintu bibi cyane.”

Trump kandi yabwiye abanyamakuru ko hari ibiganiro Ibiro bye biri kugirana n’ubutegetsi bwa Afghanistan kuri iyi ngingo, gusa kuri Truth Social akemeza ko nibwinangira ibintu bizabubana bibi.

Nyuma y’ibitero by’indege abarwanyi ba Al Qaeda bagabye muri Amerika Tariki 11, Nzeri, 2001, Amerika yahise itangiza intambara muri Afghanistan kuko ari ho Ben Laden yabaga.

Iki gihugu cyayoborwaga n’Abatalibani, ariko ntizahamusanga kuko yaje guhungira muri Pakistan ari naho zamutsinze ubwo yabaga  ahitwa Abbottabad.

Abatalibani baje gutsindwa bahungira mu bice by’imisozi ihanamye cyane y’iki gihugu, bakomeza kuhakambika no kubuza amahwemo ingabo za Amerika.

Mu mwaka wa 2021, bongeye kwigarurira iki gihugu, Amerika icyura ingabo zayo.

Nyuma yo kuhabirukana, i Parwan zahubatse ikibuga kinini kigwaho indege z’intambara nini kandi nyinshi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afghanistan yatangarije kuri X/Twitter ko hari ibiganiro na Washington biri gukorwa kuri iki kibazo.

Kiriya kibuga ubu kiri mu biganza bya Minisiteri y’ingabo za Afghanistan kikagira ubushobozi bwo kugwaho indege nini nka Lockheed Martin C-5 Galaxy.

Amerika niyo yacyubatse iracyagura ngo ijye igikoresha

Gifite ahandi harenga hatatu haparika indege z’intambara, kikagira ibitaro, aho abasirikare baba,  aho barira, aho barwama, aho  bakorera imyitozo kikagira n’ibitaro byakwakira abarwayi 50, aho babagira abantu, aho babavurira amenyo n’amagufa n’ikoranabuhanga rihambaye mu kuyobora indege z’intambara.

Iki kibuga kandi gituranye n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kabul, Umurwa mukuru wa Afghanistan.

TAGGED:AbasirikareAbatalibaniAfghanistanAmerikaBenIkibugaLadenTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwasinyanye Na Azerbaijan Amasezerano No Mu Burezi
Next Article Singida Ya Tanzania Yatsindiye Rayon Iwayo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?