Ambasaderi Christine Nkurikiyinka uyobora Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yabwiye abitabiriye Inteko rusange y’abagize urugaga CESTRAR ko Leta ifite intego zo gushyiraho ibisubizo by’ibibazo bahura.
Nkurikiyinka avuga ko bikwiye ko abakozi bakorera ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagakora akazi kaboneye kandi bakazigamirwa.
Yabwiye abitabiriye iriya nama ko bikwiye ko hahangwa imirimo izaramba kugira ngo izahe urubyiruko akazi karambye.
Ati: “Ni ngombwa ko hashingwa ibikorwa by’ubucuruzi birambye kugira ngo abashaka imirimo bayibone kandi ibe ari imirimo irambye”.
Kubera ubukana bw’ubushomeri buri mu rubyiruko, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka avuga ko guhanga imirimo atari amahitamo, ahubwo ari ngombwa ko bikorwa.
Ibyo u Rwanda rugomba kubikora kuko ngo bisanzwe biri no mu Ntego z’umuryango w’abibumbye z’iterambere rirambye bita Sustainable Development Goals u Rwanda rwemeje gukurikiza.
Ku byerekeye ibibazo by’abakozi ba Leta barimo n’abarimu, muri rusange bishimira ko imishara yabo isigaye isohokera ku gihe.
Uwavuze mu izina ryabo agira ati: “Ubu turishimira ko imishahara y’abarimu isigaye isohokera ku gihe. Gusa haracyanozwa ibijyanye n’agahimbazamusyi gahabwa abarimu baba bakoze imirimo yihariye nko gukosora ibizamini cyangwa kwigisha amasomo amwe n’amwe aba yabaye mu biruhuko”.
Kuba umushahara wa mwarimu warazamutse nabyo ni ibyo kwishimira, abarimu bashyirirwaho Koperative yo kwizigama bita Umwarimu SACCO, ikababikira ariko ikanabaguriza bakiteza imbere.
Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda CESTRAR( Rwanda Works’ Trade Union Confederation) rubumbiye hamwe abakozi witwa Africain Biraboneye avuga ko hakiri ibibangamiye abakozi birimo n’imishahara itagendanye n’ikiguzi cy’ubuzima muri rusange.
Si ibyo gusa kuko hari n’ikibazo cy’ubusumbane mu mishara no kuba hari bamwe badahabwa akazi kubera impamvu wagereranya no kubavangura, ibyo yise discrimination.
Kugira ngo ibyo bikemuke, avuga ko bizasaba gukomeza gukorana na Leta no gukomeza gutanga serivisi nziza bijyanye no kunoza umurimo.
Ikindi ni uko abagize CESTRAR bakwiye gukomeza kunoza ibyo bakora kugira ngo ibiva mu byo bakora bijye bibahesha amanota meza haba imbere ya Guverinoma no mu bagenerwabikorwa muri rusange.
Meya w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva avuga ko Umujyi ayoboye ukorana na CESTRAR mu kunoza imyubakire hirya no hino muri uyu mujyi.
Ashima ko urwo rugaga rushakira akazi abatagafite kugira ngo babone icyo bakora, bibashoboze kuba mu Mujyi wa Kigali.
Ati: “CESTRAR ntabwo irengera abafite akazi gusa ahubwo irengera n’abatagafite, ifite uburyo ibafasha kandi tubashimira ubwo bufatanye”.
Meya Dusengiyumva yavuze ko urwego ayoboye ruzakomeza gukorana na ruriya rugaga muri byinshi bireba abatuye Umujyi wa Kigali.