Turi Kubashoramo Amafaranga: PM Ngirente Abwira Urubyiruko

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bigize Commonwealth byashoye mu rubyiruko kugira ngo rube ari rwo ruzabizanamo iterambere rirambye. Yaraye yibukije urubyiruko ko ari rwo rugomba gukora cyane kugira ngo ibyo rumaze iminsi ruganiraho mu nama yaruhuje mu rwego rwa Commonwealth bitazaba amasigarakicaro.

Abagize Ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Commonwealth bari bamaze iminsi itatu mu nama bigiragamo uko bakomeza kuba imbarutso ndetse na  moteri y’iterambere mu bihugu byabo.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yabwiye urubyiruko rwari rumuteze amatwi ko azi neza ko rushoboye kugera kubyo rwiyemeje kandi ko igihe cyose ruzakorana umwete nta muntu uzarwima inkunga.

Yabibukije ko ahari ari ho se ku isi, urubyiruko ari rwo ruzana ibitekerezo bituma ibintu bihinduka bikaba byiza kurushaho.

- Advertisement -

Kubera ko insanganyamatsiko y’abitabiriye iriya nama yibutsaga urubyiruko ‘Gufata ejo hazaza mu biganza byarwo’, Dr Edouard Ngirente yabwiye abasore n’inkumi bari bamuteze amatwi ko icyo bazashaka ko isi ibacyo ari byo izaba cyo, bityo ko bagombye kugira amahitamo meza.

Yatanze urugero k’urubyiruko rwo mu Rwanda, avuga ko hari imishinga rwagizemo uruhare yagiriye igihugu akamaro mu nzego zitandukanye harimo ikoranabuhanga mu bw’ubwubatsi, guteza imbere imibare ndetse no guhanga udushya twazamuye imibereho y’abaturage mu buryo runaka.

Dr Ngirente ati: “ N’ubwo hari utwo dushya, ariko natwo tugendana n’izindi nshingano. Isi muri bo ubu itandukanya n’iyo abababanjirije bakuriyemo. Muri mu isi ifite ibibazo birimo ubushyuhe bukabije bw’ikirere kandi iki mugomba kugikosora, mukabikora mutibagiwe no kwimakaza imiyoborere igendera ku mategeko n’ibindi bibazo byugarije isi.”

Bamwe mu rubyiruko bigira hamwe imishinga( Ifoto@Kigali Today)

Yababwiye ko ibihugu byabo byabashoyemo imari kugira ngo bazigirire akamaro bakagirira n’ibihugu byababyaye.

Dr Edouard Ngirente yabwiye urubyiruko ruhagarariye urundi rwari rumuteze amatwi ko Perezida Kagame yamutumye kubashimira no kubifuriza kuzagira ejo heza hazaza kandi basangiye.

Izi nama kandi zisa n’izo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yigeze guha urubyiruko ruherutse kwitabira inama yigaga ku ikoranabuhanga yiswe World Telecommunication Development Conference (WTDC) yabaye taliki 06, Kamena, 2022.

Yababwiye ko kuba ari bo bagize umubare munini w’abatuye Isi kandi bakagira imbaraga zo gukora ibintu vuba, ngo nibo bagomba gushyirwamo imbaraga muri gahunda za Guverinoma zitandukanye kugira ngo ubwabo bagere kubyo bifuza kandi bibigeze no ku bihugu byabo.

Ibyinshi mu byo ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byiyemeje kugeraho, bikubiye mu cyerekezo cy’Iterambere rirambye cyatangijwe n’Umuryango w’Abibumbye kiswe Sustainable Development Goals.

Ikoranabuhanga riri mu byateganyijwe kugira ngo rifashe muri gahunda yo kuzamura iterambere ry’ubukungu.

Abayobozi bari bitabiriye iyi Nama

Niryo ryatabaye benshi ku isi ubwo  COVID-19 yacaga ibintu ku isi, abantu batemerewe kuva mu ngo, gusuhuzanya ndetse no gukora ibintu nk’uko byahoze mbere.

Imibare yerekana ko 95% by’abatuye isi bakoresha murandasi y’igisekuru cya 3( 3G) abandi bacye bagakoresha iy’igisekuru cya kane( 4G).

Icyakora ikindi cyagaragaraye kandi gisa n’ikivuguruza ibyo kugira iriya murandasi ni uko imbaraga zayo usanga henshi ari nke kandi ubundi igisekuru cya kane kizwiho kwihuta ugereranyije n’icya gatatu.

Hari raporo yiswe ‘How Many Children and Youth Have Internet Access At Home’ yakozwe na UNICEF  yerekana ko abana babiri ku bana batatu bafite hagati y’imyaka itatu n’imyaka 17 y’amavuko( bangana na miliyari 1,3) ndetse n’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24 y’amavuko batagira murandasi iwabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version