Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Turubaka u Burundi buha ababutuye bose amahirwe angana- Perezida Ndayishimiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Turubaka u Burundi buha ababutuye bose amahirwe angana- Perezida Ndayishimiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2021 7:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo aherutse kugeza ku baturage, Perezida wa Repubulika y’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko ubutegetsi bwe buri gukora uko bishoboka kose kugira ngo abaturage bahabwe amahirwe angana mu gihugu cyabo. Avuga ko ikibigaragaza ari uko n’impunzi ziri gutaha ku bwinshi.

Evariste Ndayishimiye yagiye ku butegetsi tariki 18, Kamena, 2020 asimbuye Pierre Nkurunziza watabye Imana kubera impamvu z’ubuzima, bamwe bakavuga ko yazize umutima, abandi bakavuga COVID-19 ndetse hari n’abavuze ko yarozwe.

Perezida Ndayishimiye akigera ku butegetsi yashyizeho Guverinoma irimo n’abasirikare n’abapolisi bakuru barakoranye nawe mu ishyamba igihe kirekire.

Mu ijambo rirangiza umwaka wa 2020 Perezida Ndayishimiye yavuze ko ngingo nyinshi zireba ubuzima bw’igihugu harimo ubukungu, umutekano, ubuzima, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umutekano:

Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwakoze uko bushoboye bugarura umutekano mu bice byinshi by’igihugu.

Ibi  bwabigezeho binyuze mu gukoresha urubyiruko bise ‘imbonerakure ndetse n’uburyo bw’ikayi’ mu Rwanda kera yitwaga iy’umutekano.

Iyi kayi abayobozi mu nzego z’ibanze mu Burundi bayikoresha bandika abaraye mu midugudu kugira ngo babe bazwi, bityo hatagira umugizi wa nabi ubaca mu jisho.

Umukuru w’u Burundi yabwiye abaturage be ko abashinzwe umutekano mu gihugu cye bakoze akazi gakomeye bakumira ko hagira umuntu uhungabanya igihugu aturutse mu mahanga.

- Advertisement -

Yabasabye gukomeza gukorana bya hafi, bagafatana urunana mu kubungabunga umutekano.

N’ubwo Perezida Ndayishimiye yishimira intambwe yatewe mu rwego rw’umutekano, igihugu cye cyavuzwemo ibitero by’umutwe Red Tabara wagiteraga uturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Aba barwanyi bigeze no kuyoba bisanga ku butaka bw’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Hari tariki 29, Nzeri, 2020, icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zikorera hafi y’umupaka warwo n’u Burundi mu murenge wa Ruheru zarabagose zifatamo 19 zibereka amahanga.

Ubukungu:

Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko umwaka ushize igihugu cye cyateye intambwe mu bukungu, cyongera ibyo cyohereza hanze birimo amabuye y’agaciro n’ibihingwa ngengabukungu.

Ndayishimiye avuga ko kugira ngo ubuhinzi buzamure umusaruro byatewe n’uko icyo yise ‘Leta Nkozi, Leta Mbyeyi’ yashyize ingufu mu guha abaturage ifumbire mvaruganda kandi bigishwa uburyo bwo guhinga kijyambere.

Avuga kandi ko ikindi cyazamuye ubukungu ari ukurwanya ruswa, ibi bikaba byaratumye hari abashoramari baturuka hanze bazanye imari yabo mu Burundi.

Kuri Perezida Ndayishimiye, kurwanya abarya n’abatanga ruswa byatumye umusaruro wabonetse mu gihugu ugirira abagituye bose akamaro, bica  n’akarengane.

Yasabye abaturage gukomeza umutima wo gukora cyane, bakagabanya umwanya bamara bishimisha mu mpera z’Icyumweru.

Ubuzima:

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi avuga ko n’ubwo igihugu cye cyagezwemo na COVID-19 cyagerageje guhangana nayo kandi ngo cyabigezeho.

Avuga ko abaturage be banduye kiriya cyorezo bavuwe, babona serivisi z’ubuzima aho baherereye hose mu Burundi bitabaye ngombwa ko bajya i Bujumbura cyangwa i Gitega.

Perezida Ndayishimiye avuga ko igihugu cye kizakomeza guhangana na COVID-19 kandi agasaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa na Leta  mu rwego rwo kwirinda kwandura no kwanduza  abandi COVID-19.

Kugeza ubu imibare yerekana ko abantu babiri aribo bamaze kwicwa na COVID-19 mu Burundi. Abayanduye ni 822 ariko muri bo 687 barayikize.

 Ububanyi n’amahanga:

Ku ngingo y’ububanyi n’amahanga Perezida Ndayishimiye yavuze ko  hari ibyakozwe byerekana ko umubano w’u Burundi n’amahanga uzaba mwiza kurushaho muri 2021.

Akoresheje umugani uvuga ko ‘ifuni ibagara ubucuti ari akarenge’, Perezida Ndayishimiye yavuze ko habayeho ingendo zigamije gutsura umubano n’amahanga kandi ngo byerekana ko ejo ari heza.

Mu mwaka ushize yakoze ingendo eshatu mu mahanga.

Urwa mbere yarugiriye muri Tanzania, urwa kabiri yarugiriye Guinée Équatoriale.

Urugendo rwa gatatu yarukoreye muri Gabon icyo gihe hari tariki 26 Ugushyingo 2020 aherekejwe na Madamu we Angéline Ndayishimiye.

Tariki 27, Ugushyingo, 2020 yitabiriye Inama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC).

Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga Amb Albert Shingiro yasuye u Rwanda abonana na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta, bahurira i Nemba mu Bugesera.

Icyo gihe  Shingiro yatumiye Biruta ngo nawe azasure u Burundi kandi yarabyemeye, hakaba hasigaye kunoza uko bizakorwa.

Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga kandi Perezida Ndayishimiye yishimiye ko hari impunzi z’Abarundi zatangiye kandi zigikomeje gutahuka, akavuga ko buri Murundi agomba kumva ko iwabo ari amahoro kandi ahawe ikaze.

Politiki:

Umukuru w’u Burundi yishimiye ko igihugu cye cyakoze amatora y’Umukuru w’Igihugu[niwe wayatsinze], gikora ay’Abadepite n’abayobozi mu nzego z’ibanze kandi yose yagenze  neza nk’uko abyemeza.

Avuga ko mu gihugu cye hari kugaruka Demukarasi ihamye, akemeza ko intwaro rusange[Demukarasi] ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’u Burundi.

Ndayishimiye yabwiye Abarundi ati:  “Ndabashimira ko mwerekanye ko mumaze gukura muri byose, ko mutagikeneye abantu babarandata. Kandi byerekanye ko ejo h’u Burundi hari mu maboko yabo.”

Yashimye uko Abarundi birinze gucikamo ibice ubwo bapfushaga uwahoze abayobora nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Yavuze ko u Burundi bwamaze iminsi 10 butagira Perezida ariko ntibwacikamo ibice ngo abaturage basubiranemo.

Yasabye itangazamakuru kuba umusemburo w’ibisubizo mu gihugu aho kugira ngo rijye rivuga ibitagenda neza gusa.

Perezida Ndayishimiye aherutse guha imbabazi abanyamakuru bane b’ikinyamakuru Burundi Iwacu bari barafunzwe.

Ni ikintu ibigo biharanira uburenganzira bwa muntu byashimye, bivuga ko ari intambwe nto ariko nziza mu guha ubwisanzure itangazamakuru.

TAGGED:BirutaBurundiDemukarasifeaturedNdayishimiyeShingiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique ‘zakoze akantu’
Next Article Umunyamakuru Larry King Arembejwe na COVID-19, Umurage We Wo Kubaza Neza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?