U Rwanda Na Benin Mu Bufatanye Bwisumbuye

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Nduhungirehe ari kumwe na mugenzi we witwa Corinne Amori Brunet.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na mugenzi we wa Bénin, Corinne Amori Brunet mu biganiro byabereye  i Paris mu Bufaransa, baganira uko Kigali na Cotonou bakorana mu nyungu zisangiwe.

Inama yabahuje yari iri ku ruhande rw’indi nini ya 47 idasanzwe iri buhuze ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, izatangira kuri uyu wa Kabiri, italiki 30, Kamena, 2026.

Biteganyijwe ko muri iyi nama izatorerwamo umunyamabanga Mushya w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Francophonie muri manda y’imyaka itatu izava 2027-2030.

Uyu muryango kugeza ubu wari uyobowe n’Umunyarwanda Louise Mushikiwabo wagiyeho kuva muri Mutarama 2019.

Abakandida bane barimo Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba, watanzwe na RDC, Dacian Ciolos wabaye Minisitiri w’Intebe wa Roumanie, Coumba Bâ wahoze ari Minisitiri muri Mauritanie, ndetse na Louise Mushikiwabo watanzwe n’u Rwanda ni bo bahatanye.

Uwatsinze azatangarizwa mu nama izabera mu Murwa mukuru wa Cambodia witwa Phnom Penh, izaba hagati y’italiki 15 n’italiki 16, Ugushyingo, 2026.

Izasuzuma kandi ingamba zihari mu guteza imbere uburezi, amakuru ndetse n’iterambere ry’ubufatanye mu bagize OIF.

Benin.

Benin, izwi ku izina ryemewe rya Repubulika ya Benin, yahoze yitwa Dahomey, ni igihugu giherereye muri Afurika y’Uburengerazuba.

Gihana imbibi na Togo mu Burengerazuba, Nigeria mu Burasirazuba,

Burkina Faso mu Majyaruguru y’Uburengerazuba na Niger mu Majyaruguru y’Uburasirazuba.

Abaturage benshi batuye mu majyepfo, ku nkombe za Bight of Benin, igice cya Gulf of Guinea ku nyanja ya Atlantic.

Umurwa mukuru ni Porto-Novo, ariko icyicaro cya Guverinoma kiri muri Cotonou ari na wo mujyi munini kandi w’ubucuruzi.

Gifite ubuso bwa 112,622 km².

Mu mwaka wa 2021, abaturage bacyo bageraga hafi kuri miliyoni 13.

Benin ni igihugu gifite ikirere gishyushye, kandi ubukungu bwacyo bushingiye cyane ku buhinzi, cyane cyane ku kohereza mu mahanga amavuta y’imikindo n’ipamba.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *