Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2025 10:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Rwanda ruzakira Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika, izabera i Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2025.

Ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.”

Inama y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika ni ihuriro riba buri mwaka, igamije guteza imbere ubumenyi, amahugurwa, n’iterambere ry’umwuga w’abasirikare.

Iyi nama inafasha mu guteza imbere ubufatanye, guhuza imikorere n’ubufatanye hagati y’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika.

Yateguwe n’ingabo z’u Rwanda, ikazaba urubuga rwo gushimangira ubufatanye bwo ku mugabane mu by’amahugurwa ya gisirikare ndetse no kwagura imitekerereze.

Izafasha kandi guteza imbere ubushakashatsi n’udushya mu myigishirize ya gisirikare, hagamijwe gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga mu guhangana n’ibibazo bigenda bivuka ku rwego mpuzamahanga n’akarere.

Itangazo rya RDF rivuga ko abazitabira inama bazaganira ku mahirwe yo gushyiraho ibyemezo n’uburyo bw’imikoranire bihuriweho bigamije gukomeza ubufatanye mu mahugurwa n’imyigishirize mu bya gisirikare.

Iyi nama izitabirwa n’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, Urwego rushinzwe Umutekano n’Amahoro mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, inzobere mu bya gisirikare, abafatanyabikorwa mu bya gisirikare, n’abahanga mu by’umutekano w’akarere.

Kwakira iyi nama bigaragaza umuhate w’ Ingabo z’u Rwanda wo guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare kurwego rwa Afurika, ndetse no guteza imbere imyigishirize n’amahugurwa mu by’umutekano ku mugabane.

TAGGED:featuredIngaboRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere
Next Article Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

You Might Also Like

Ubukungu

Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?