U Rwanda Rwahaye Ikaze Abanyeshuri Bahungishijwe Muri Afghanistan

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko yiteguye guha ikaze abanyeshuri b’abakobwa n’abakozi ba School of Leadership Afghanistan (SOLA), bahungishijwe nyuma y’uko igihugu cyabo cyafashwe n’umutwe wa Taliban ugendera ku mahame akaze.

Shabana Basij-Rasikh washinze iryo shuri, kuri uyu wa Kabiri yanditse kuri Twitter ko bari mu nzira bimurirwa mu Rwanda, bizeye kuhakomereza amasomo.

Yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo bahagurutse ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Kabul, hamwe n’abanyeshuri hafi 250, abarimu, abakozi n’imiryango yabo.

Yakomeje ati “Buri wese ari mu nzira inyura muri Qatar yerekeza mu gihugu cy’u Rwanda, aho duteganya gutangirira amasomo mu mahanga ku banyeshuri bacu bose.”

- Advertisement -

 

Yavuze ko nubwo SOLA irimo kwimurirwa ahandi atari ibya burundu, kubera ko nyuma y’amasomo y’amezi atandatu, bitewe n’uko ibintu bizaba bimeze, bizera ko bazasubira “mu rugo muri Afghanistan”.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yahaye ikaze aba banyeshuri, binyuze mu butumwa yatangajwe kuri Twitter. Yasubizaga ku butumwa bwa Shabana Basij-Rasikh.

Yanditse iti “Minisiteri y’Uburezi yiteguye kwakira umuryango SOLA mu Rwanda, muri gahunda y’amasomo yanyu . Murakaza neza.”

 

School of Leadership Afghanistan ivuga ko yari ryo shuri rukumbi ryigisha abakobwa bacumbikirwa, muri kiriya gihugu.

Ubwo umutwe wa Taliban wafataga Afghanistan, abagore n’abakobwa ni bo ba mbere bahise bahangayikishwa n’ibihe biri imbere, bahitamo guhunga.

Hashingirwa ku byabaye ubwo uwo mutwe wategekaga igihugu kuva mu 1996 kugeza mu 2001, ubwo wameneshwaga n’ingabo za Amerika zifatanyije n’iza Afghanistan.

Icyo gihe ntiwemereraga abagore n’abakobwa kwiga, kujya mu mirimo cyangwa kuba bajya nko gutega imodoka batari kumwe n’umugabo.

Icyo gihe ntibyari byemewe kugaragaza akantu na gato ku mubiri igihe utambaye wikwije, ndetse abagore bahabwaga ibihano bihambaye birimo gukubitwa bazira kugerageza kwiga kandi bibujijwe, no guterwa amabuye kugeza bapfuye igihe bahamijwe icyaha cy’ubusambanyi.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, aheruka gutangaza ko hari ibihugu 13 byenmeye kwakira by’igihe gito abantu bagenda bavanwa muri Afghanistan, ni ukuvuga abatujuje ibisabwa bituma bahita batuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo bihugu ni Albania, Canada, Colombia, Costa Rica, Chile, Kosovo, North Macedonia, Mexico, Poland, Qatar, u Rwanda, Ukraine na Uganda.

Hari n’ibindi bihugu 12 byemeye ko bazahanyura mbere y’uko bajyanwa ahandi.

Ibyo ni Bahrain, u Bwongereza, Denmark, u Budage, u Butaliyani, Kazakhstan, Kuwait, Qatar, Tajikistan, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Uzbekistan.

Biheruka gutangazwa ko nibura hari Abanyamerika 15,000 n’abaturage ba Afghanistan babarirwa hagati ya 50,000 na 60,000 bakoranaga bakeneye guhungishwa mu maguru mashya.

Kugeza ku Cyumweru Amerika yari imaze kuvana muri Afghanistan abaturage 28,000, mu gikorwa mu buryo bw’ibanze byatangajwe ko kizageza ku wa 31 Kanama, ndetse ngo gishobora kongerwa.

Abakobwa 250 Bigaga Muri Afghanistan Bategerejwe Mu Rwanda

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version