Umugaba Mukuru w’Ingabo Za Tanzania Ari Mu Ruzinduko Mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania (TPDF), General Venance Mabeyo, ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, rugamije gutsura umubano n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko Gen Mabeyo yatangiye uru ruzinduko ku wa 23 Kanama, akazarusoza ku wa 26 Kanama 2021.

Kuri uyu wa Kabiri yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj General Albert Murasira, nyuma aza kugirana ibiganiro na mugenzi we Gen J Bosco Kazura. Byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Gen Mabeyo yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya TPDF na RDF.

- Advertisement -

Ni urugendo yakoze nyuma y’urwo Gen J Bosco Kazura yagiriye muri Tanzania muri Gicurasi 2021. Icyo gihe yajyanye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza.

Gen Kazura Na IGP Munyuza Bagiriye Uruzinduko Muri Tanzania

Gen Mabeyo yavuze ko bene izi ngendo ari ingenzi kuko zigaragaza ubwizerane hagati y’inzego za gisirikare ku mpande zombi.

Gen Mabeyo n’intumwa zamuherekeje bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, banasura Ingoro y’urugamba rwo kubohora Igihugu iri mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko.

Biteganyijwe ko azanasura Ishuro Rikuru rya Gisirikare n’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Ni umudugudu wubatswe ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda, watanshywe ku munsi mukuru wo Kwibohora, ku wa 4 Nyakanga.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version