Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatashye Uruganda Rutunganya Ibuye Ry’Agaciro Rya Lithium
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Rwatashye Uruganda Rutunganya Ibuye Ry’Agaciro Rya Lithium

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2023 12:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yafunguye ku mugaragaro uruganda rwubatswe kandi ruzakorerwamo n’ibigo bitatu bizarutunganyirizamo amabuye y’agaciro y’ubwoko bune ari bwo Tin, Tantalite, Tungsten na Lithium.

Lithium ni ibuye ry’agaciro rifite umwihariko w’uko rikoreshwa mu gukora za mudasobwa, telefoni zigendanwa, na bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Uruganda ruzatunganya ariya mabuye y’agaciro barwise Trinity Metals.

Rufite agaciro ka Miliyoni $30.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibigo bitatu byarugabanye ni ikigo kitwa Rutongo Mines Ltd, Eurotrade International Ltd  n’ikigo  Piran Rwanda Ltd.

Kugeza ubu abantu 5000 nibo barukoramo.

N’ubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari soko ya kabiri y’amadovize u Rwanda rushyira mu isanduku yarwo, Dr. Ndagijimana avuga ko umusaruro wayo ukiri mucye ugereranyije n’intego z’u Rwanda mu by’ubucukuzi.

Ahantu ha mbere u Rwanda rukura amadovize ni mu bukerarugendo.

Ukuyemo zahabu,mu mwaka wa 2022 andi mabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje hanze, yarwinjirije miliyoni $200.

- Advertisement -

Kugira ngo uyu musaruro ukomeze kwiyongera, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana asanga ari ngombwa gukoresha ikoranabuhanga mu bucukuzi kandi hakazirikanwa no kurinda ko ibidukikije bikomeza kuhangirikira.

Umuyobozi w’ibigo byiyemeje gucukura no gutunganya amabuye twavuze haruguru witwa Shawn McCormick avuga ko mu myaka itanu iri imbere, bazaba barateje imbere ruriya rwego ku kigero cyiza.

Ikindi ni uko n’imikorere y’abakozi ndetse n’umutekano wabo nabyo bizitabwaho.

N’ubwo n’andi mabuye y’agaciro twavuze muri iyi nkuru afite agaciro nk’uko yitwa, ariko Lithium yo ifite akarusho kubera ko ikenewe cyane muri iki gihe kubera inganda ziyifashisha mu gukora bateri z’imodoka z’imodoka zitwarwa n’amashanyarazi.

Bitewe n’ubwiza bwa lithium, ikilo kimwe cyayo kigura hagati ya $1000 na $6000 ni ukuvuga ko ugomba kuba ufite hagati ya miliyoni Frw 1 na miliyoni Frw 6 kugira ngo ukigure.

Mu Rwanda Lithium iboneka muri Ngororero, Muhanga, Karongi, Bugesera na Rwamagana.

Basuye ibyumba by’ingenzi by’uru ruganda
TAGGED:AgacirofeaturedIbuyeLithiumNdagijimanaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Odinga Arigaragambya Ari Kumwe N’Abayoboke Be
Next Article Umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali WAFUNZWE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?