Perezida Kagame hamwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore bayoboye umuhango wasinyewemo amasezerano avuguruye arebana no kudasoreshanya kabiri ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.
Ni amasezerano mu Cyongereza bita Double Taxation Avoidance Agreement.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Jean de Dieu Uwihanganye niwe wasinye ku ruhande rw’u Rwanda.
Iyubahirizwa ryayo rizatuma buri gihugu cyungukira ku ishoramari rikorwa n’ikindi kandi bizagirira akamaro abaturage babyo.
Mu biganiro Kagame yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Singapore witwa Lawrence Wong bagarutse ku mubano usanzwe uhuza ibihugu bihagarariye, biyemeza kuzakomeza gukorana mu kurushaho kuwukomeza.
U Rwanda rusanzwe rukorana na Singapore mu nzego z’imiyoborere myiza, ubuzima no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Singapore akaba yaraye atanze ikiganiro cyibanze ku masomo Abanyarwanda bakuye mu mateka yabo.
Yavuze ko ayo masomo yatumye baba abantu bakomeye mu mutwe, baba abantu biyemeje kuzakomeza kubaho neza birinda ko ibyabaye mu mateka yabo mabi byakongera kugaruka.
Iyo ni ingingo ikomeye Abanyarwanda biyemeje gusangiza abana babo mu Rwanda rwo gutegura ejo heza hazaza.