Sébastien Lecornu wari umaze igihe gito cyane abaye Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa yeguye nyuma y’amasaha make atangaje abagize Guverinoma ye.
Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron byatangaje ko Lecornou yabagejejeho ubwegure bwe kare muri iki gitondo mu gihe hari hitezwe ko ari bukoreshe Inama y’Abaminisitiri ya mbere ku mugoroba.
Kwegura kwe kuje gusonga Guverinoma ya Emmanuel Macron umaze kwakira ubwegure bwa ba Minisitiri b’intebe bane mu gihe kitageze ku myaka ibiri.
Ibi kandi byatumye abashoramari ku masoko y’imigabane mu Bufaransa bakuka umutima kuko kudatuza kwa politiki kuri bugire ingaruka ku bukungu bwa Paris.
Nk’ubu agaciro ku isoko ry’imari n’imigabane kuri uyu wa Mbere ryaguye kuri 2%.
Imwe mu ngingo zamuteye kwegura nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Ubufaransa, AFP, bibivuga ni uko abo mu ishyaka ry’aba Républicains bayobowe na Bruno Retailleau bamwamaganye.
Bruno Daniel Marie Paul Retailleau ni umunyapolitiki wakoze muri Guverinoma zitandukanye kuko yashinzwe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Guverinoma ya Bayrou ndetse yari no mu yabanje na Barnier.
Minisitiri w’Intebe Lecornu yagiye kuri uyu mwanya tariki 09, Nzeri, akaba yaburaga iminsi itatu ngo yuzuze ukwezi.
Abaye Minisitiri w’intebe wa gatatu weguye mu gihe kitageze ku mwaka.
Icyatumye igitutu cyo gutuma yegura kizamuka ni uko abenshi yagaruye abantu benshi mu bahoze muri Guverinoma yasimbuye, ikintu cyatumye abatavuga rumwe nawe bamwamaganira kure.
Umwe muri bo ni Bruno Le Maire yari yashinze Minisiteri y’ingabo.