Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubugereki: Polisi Yajugunye Abimukira Mu Nyanja Ari Bazima
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Ubugereki: Polisi Yajugunye Abimukira Mu Nyanja Ari Bazima

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 June 2024 12:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami rya Polisi y’Ubugereki rishinzwe kurinda amazi rirashinjwa kujugunya mu Nyanja abimukira abagera kuri 40 bagapfa.

Amashusho yabonywe na MailOnline agaragaza abapolisi b’iki gihugu bakubita inkoni abimukira bari bari mu bwato buto bababuza kugera ku mwaro ngo bambuke.

Muri uko gukubitwa, bamwe baguye mu Nyanja bananirwa koga bibaviramo urupfu.

Byatumye ubwato burohama, abantu b’ibitsina byombi kandi bafite n’imyaka y’ubukure itandukanye barapfa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Ubugereki ntibushaka kuba ikiraro abimukira bakoresha bajya i Burayi

Iby’urupfu rw’abo bantu kandi byemejwe n’abarinzi b’amazi yo ku ruhande rwa Turikiya, igihugu gituranye n’Ubugereki.

Ubugereki ni igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi gihereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Uburayi.

Buhana imbibi na Albania, Macedonia, Burgaria na Turikiya. Hirya y’aho gato haba ibirwa bya Cyprus.

Bukora ku Nyanja ya Aegea  ndetse niya Mediterranea mu Majyepfo.

Mu gihe iby’aba bimukira bivugwa, hari n’amakuru y’imyigaragambyo imaze iminsi mu murwa mukuru w’Ubugereki, Athens, aho abaturage barimo abakora muri sosiyete sivile basabaga Leta ibisobanuro ku by’urupfu rw’abimukira benshi mu mwaka ushize bapfiriye mu Nyanja bashaka kujya muri iki gihugu.

- Advertisement -

Abo bimukira bari biganjemo abavaga muri Pakistan, Syria na Misiri, bakaba baraganaga mu Butaliyani ariko baciye mu mazi aturiye Ubugereki.

Ni ibyago byababayeho taliki 14, Kamena, 2023, abaturage b’Ubugereki bakaba barigaragambyaga basaba Leta kubaha ibisobanuro kuri ako kaga kabaye kuri abo bantu.

Abantu 104 nibo bavuyemo ari bazima ariko abandi 82 barahagwa.

BBC iherutse gusohora inkuru icukumbuye ivuga ko guhera mu mwaka wa 2020 kugeza mu mwaka wa 2023 hari abantu benshi bapfiriye mu mazi y’Ubugereki bagerageza kwambuka ngo bajye mu Burayi.

Abo bantu bararohamye
Abagore n’abana nabo bararohamye

Abahaye ubuhamya BBC bavuze ko hari bagenzi babo Polisi y’Ubugereki yajugunyaga mu Nyanja kandi babaga bamaze kugera imusozi bishimiye ko inzozi zabo zibaye impamo.

Umwe mu baturage bageze mu Bugereki yabwiye kiriya kinyamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza ko hari mugenzi we wo muri Côte d’Ivoire wajugunywe mu Nyanja yari yamaze kugera ku butaka bw’Ubugereki.

Avuga ko abo bapolisi babajugunye mu mazi baje bambaye imyenda ibapfutse mu maso hagaragara amaso yonyine.

Babaturutse inyuma babatunguye babasunikira mu mazi, uwo mwirabura agwa mu Nyanja atabaza ngo bamutabare ‘ntabwo nzi koga’.

Undi wajugunywe yo ni umunya Somalia ndetse ngo hari n’abana bayajugunywemo barapfa.

Abana bari hagati ya barindwi n’umunani nibo bahasize ubuzima.

Ubugereki n’Ubutaliyani biri mu bihugu abimukira baba bashaka kujyamo baciye mu Nyanja ya Mediterranea.

Abenshi mbere y’uko bajyayo babanza guca muri Libya ariko naho ntibiborohera kuko hari amatsinda y’abagizi ba nabi abafata akabafungira ahantu akazajya abagurisha.

Isi iribuka ibyatangarijwe na CNN( Cable News Network) mu mwaka wa 2018 ubwo abanyamakuru bayo batangazaga ibyo baboneye mu nkambi zo muri Libya aho basanze hari abimukira bakurwagamo zimwe mu ngingo z’umubiri wabo zikagurishwa.

Abimukira bava mu Burasirazuba bwo Hagati bashaka kujya i Burayi bakora uko bashoboye ngo bace mu nzira y’ubusamo ni ukuvuga kwambuka Mediterranea baciye muri Turikiya n’Ubugereki ariko nabwo ntibikunze kubahira.

Abenshi baba baturutse muri Iraq, Iran, Syria, Pakistan na  Afghanistan.

Ikibazo cy’abimukira kiri mu bigoye isi yo mu kinyejana cya 21…

Ubuzima bubi bwatewe ahanini n’umutekano muke mu bihugu byabo, nibwo butuma abaturage b’ibihugu byo muri Afurika na Aziya bahitamo guca ahashoboka hose ngo bagere mu Burayi aho baba bizeye ko bazabaho neza.

Umutekano muke uterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ituma ubutaka butacyera, intambara zishingiye ku moko n’ibindi bibazo bya politiki biri mu bituma abantu bize ariko babuze akazi bahitamo kwitegeza akaga ngo barebe ko byazarangira bageze mu bihugu by’Uburayi.

Bajyayo by’amaburakindi bizeye ko wenda ho bazahabona akazi, ubuzima bukaba bwiza.

Icyakora siko akenshi bigenda.

Nk’uko urugero ruri muri iyi nkuru rubigaragaza, abanyapolitiki bo mu bihugu by’Uburayi bafashe ingamba z’ubwoko bwose zo gukumira abo bimukira.

Ni ingamba zikakaye kuko zituma hari abicwa n’amazi y’inyanja abandi bakagwa mu butayu nk’uko inkuru icukumbuye y’ikinyamakuru cyo mu Budage( Taarifa yayibashyiriye mu Kinyarwanda) kitwa Del Spiegel iherutse kwerekana akaga kagera ku baca mu Butayu bwa Sahara bashaka kujya muri Espagne.

Abirabura nibo bakunze kuhajugunywa

Miliyoni nyinshi z’ama Euros cyangwa amadolari zatanzwe n’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi zihabwa ibihugu by’Afurika birimo Maroc na Tunisia ngo bikumire ko abimukira babicamo bajya i Burayi.

Niyo mpamvu polisi z’ibi bihugu zishinjwa gufata bamwe muri abo bimukira bavaga muri Senegal, Mali, Sudani y’Epfo, Mauritania  n’ahandi zikabashyira mu bice by’Ubutayu bwa Sahara aho kubaho biba ari hamana!

Amateka azandika iki kibazo kuko kiri mu bimaze igihe bihangayikishije abanyapolitiki bo mu Burayi n’abo muri Afurika kandi kimaze guhitana abatari bake.

TAGGED:AbimukiraAfurikaBugerekifeaturedInyanjaKurohamaSaharaTurikiyaUbutayu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kera Abacuruzi Nibo Batungaga Imbunda Cyane- ACP Rutikanga
Next Article Uganda: Uwayoboraga Ingabo Zirinda Museveni Yavanywe Mu Nshingano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?