Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubukungu Bw’u Rwanda Mu Mwaka Wa 2023
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Mu Mwaka Wa 2023

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2024 8:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nk’uko byagaragariye buri wese, umwaka wa 2023 wabaye uw’izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa muri rusange. Icyakora urangiye biri kugabanuka kandi ibi niko bimeze no kubikomoka kuri petelori.

Inzego nyinshi z’ubukungu bw’u Rwanda zarazamutse izindi zisa nizidindiye ariko muri rusange ubukungu bw’iki gihugu bwagerageje kwihagararaho mu bibazo bikomeye.

Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ibarurishamibare  ku gihembwe cya 3 cya 2023, iyi mibare igaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse kuri 7.5%.

Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 46%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 25% naho urwego rw’inganda rugira uruhare rwa 21%.

Bimaze kumenyerwa ko urwego rwa serivisi ari rwo rutanga umusaruro munini mu bukungu bw’u Rwanda.

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryagarutsweho cyane mu mwaka wa 2023.

Ibiribwa byahenze cyane byari ibirayi, umuceri, ibigori, ibishyimbo n’ibikomoka ku matungo hamwe na hamwe nko mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Mu gihe umwaka ugana ku musozo, ibiciro bya bimwe mu biribwa by’ibanze byatangiye kugabanuka.

Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare igaragaza ko ikigereranyo cy’izamuka ry’ibiciro mu Ugushyingo 2023 cyari ku 9,19% mu gihe mu kwezi nk’uku muri 2022 cyari kuri 23%.

Ikinyuranyo kirimo ni kinini.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko hari icyizere ko muri 2024 igipimo cy’izamuka ry’ibiciro gishobora kugera kuri 6%.

Gusa ibi ni uguteganya kubera ko iby’isi byirirwa bihindagurika.

BNR ivuga ko ubusanzwe iki gipimo cy’izamuka ry’ibiciro kidakwiye kurenga 8% cyangwa ngo kijye munsi ya 2% igihe byagabanutse.

Iri zamuka ry’ibiciro ryajyana ahanini no guta agaciro k’ifaranga kuko mu  Ugushyingo byari bigeze kuri 16%.

Mu kuzamura umusaruro ku bihingwa no kugabanya ibiciro byabyo ku isoko, Guverinoma y’u Rwanda  yashyizeho ‘nkunganire ku ifumbire’ no ku bikomoka kuri peteroli kandi izamura inyungu Banki nkuru y’igihugu igurizaho amabanki aho yageze kuri 7.5% mu mpera za 2023.

Guverinoma yatangaje ko lisansi yavuye ku mafaranga Frw 1,822 kuri litiro igera kuri ku Frw 1,639, bivuze ko yagabanutseho amafaranga Frw 183 naho mazutu litiro iva ku Frw 1662Frw igera ku Frw  1635  yagabanutseho amafaranga 27 kuri litiro.

Ingengo y’imari ya 2023/24 y’u Rwanda yageze kuri miliyari Frw  5,000, hakaba hariyongereyeho amafaranga agera kuri miliyari Frw 265.

Ni inyongera ya 6% ugereranyije na miliyari Frw 4,764.8 yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2022/23.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kugaragaza  ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu agera kuri miliyari Frw  2,956.1, bingana na 59% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/24.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 76% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana

Hagati aho kandi u Rwanda rwubatse ibindi bikorwa remezo bizarufasha mu iterambere ryarwo harimo uruganda rukora ifumbire, kwagura imihanda ya kaburimbo no guhanga indi mishya, kwagura ingendo zo mu kirere no gusinyana amasezerano mu by’ubukerarugendo na FC Bayern Munich n’indi mishinga iri hafi kuzura ikazarubyarira amadolari mu myaka mike iri imbere.

TAGGED:AmafarangafeaturedIbiciroImariImibareNdagijimanaRwandaSerivisiUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambulance Yavaga i Gatsibo Yakoreye Impanuka Muri Gicumbi
Next Article Ukraine Irashaka Gufungura Ambasade Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?