Uburayi Bwahakanye Iby’Uko u Rwanda Rwanze Ubuhagarariye Mu Karere

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yahakanye iby’uko u Rwanda rwanze Umubiligi watoranyijwe ngo abe Intumwa yihariye yawo mu karere k’ibiyaga bigari, Bernard Quintin.

Le Monde yo ku tariki ya 24 Kamena 2024 ivuga ko nyuma y’aho ibihugu bigize EU bitoranyije Quintin, u Rwanda rwahamagaye u Bufaransa, rubumenyesha ko rutazamwemera.

Ngo rwavugaha ko umubano udahagaze neza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi iyo ikaba ’intandaro.

Umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi wazanywe n’uko bwanze Vincent Karega wari waragenwe nka Ambasaderi w’u Rwanda.

- Advertisement -

Indi mpamvu ni uko iki gihugu kibogamira byeruye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushinja gufasha umutwe wa M23.

Ibyo gufasha M 23, Guverinoma y’u Rwanda yarabihakanye kandi inenga bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi na Amerika byahisemo kubogama kubera inyungu bifite kuri RDC.

Le Monde yasobanuye ko nyuma y’aho u Rwanda rwanze Quintin, u Bufaransa, Sweden na Denmark byagaragaje ko mbere y’uko uwo mudipolomate atoranywa, ibihugu bigize EU byagombaga kubanza kumenya neza uko u Bubiligi bubanye n’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari.

Byari biteganyijwe ko Intumwa Nkuru ya EU ishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano, Josep Borrell, yagombaga kwemeza Quintin kuri iyi nshingano hagati muri Kamena 2024 ariko ko kubera iki kibazo, yimuriye iyi gahunda ku italiki ya 5 Nyakanga 2025.

Umuvugizi wa Komisiyo yawo, Eric Mamer, yatangarije ikinyamakuru Brussels Times ko u Rwanda rutigeze rwitambika.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa kibera imbere muri EU. Nta ruhande rwa gatatu cyangwa igihugu cya gatatu kigifiteho ijambo. Gahunda yo gutoranya Intumwa yihariye ya EU mu karere k’ibiyaga bigari no kumushyira mu nshingano irakomeje”.

Umuvugizi wa Komisiyo ya EU yatangaje ko ibyatangajwe mu binyamakuru mu minsi ishize ari ibihuha, bigamije guharabika.

Yasobanuye ko nta zina ry’uwatoranyijwe ngo abe Intumwa Yihariye mu karere k’ibiyaga bigari rirajya hanze

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version