Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubushinjacyaha Buracyakora Iperereza Ku Byo Kazungu Denis Aregwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubushinjacyaha Buracyakora Iperereza Ku Byo Kazungu Denis Aregwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2023 3:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ubushinjacyaha bwabwiyeInteko iburanisha ko bibaye byiza igifungo cy’iminsi 30 rwari rwarakatiye Kazungu Denis cyakongerwaho indi 30 kuko hari iperereza bukimukoraho.

Ibi byavuzwe Kazungu atari mu rukiko ariko urubanza yarukurikiranaga kuko rwabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype.

Uyu musore afungiye muri gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Ubwo yaherukaga mu rukiko, Kazungu Denis yavuze ko yemera ko yishe abantu 14, arimo abakobwa 13 n’umusore umwe.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko kongerera Kazungu iminsi 30 y’igifungo byabuha uburyo bwiza bwo gukora iperereza ryimbitse ku byaha bwamureze ubwo yitaba urukiko bwa mbere.

Mbere y’uko aburanishwa  mu rukiko, abatuye Akagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe bari basabwe ko yazaburanishirizwa mu ruhame, ariko ubutabera busanga bidakwiye.

Ubwo yabazwaga niba yemera ibyaha yaregwaga, Kazungu Denis yavuze ko abyemera, ndetse ko yishe abo bakobwa kubera ko nabo bamwanduje SIDA.

Zimwe mu mpamvu Ubushinjacyaha bugaragaraza zo kumwongererera iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo ni uko bugikora iperereza, no gukusanya ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.

Bwagaragaje kandi ko mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo ishize bwagerageje gukusanya imyirondoro y’abakorewe ibyaha nubwo itaramenyekana kuri bose.

Umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwatanzwe kuri uyu wa Kane taliki 26, Ukwakira, 2023 uzasomwa kuri uyu wa Gatanu taliki 27, Ukwakira, 2023 sa cyenda z’amanywa.

Kazungu Denis aregwa ibyaha 10 birimo ubwicanyi bukozwe ku bushake, guhisha umurambo no kuwushinyagurira, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, n’ibindi byaha by’ubugome.

TAGGED:AbakobwafeaturedIpererezaKazunguUbushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Iri Kureba Aho Yakongera Imbaraga Mu Buhinzi Bw’u Rwanda
Next Article Mozambique: Ingabo Na Polisi By’u Rwanda Bahaye Abanyeshuri Ibikoresho By’Ishuri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?