Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuyobozi Bw’Irimbi Rya Rusororo Bwavuze Ku Kiguzi Cyo Kuhashyingura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubuyobozi Bw’Irimbi Rya Rusororo Bwavuze Ku Kiguzi Cyo Kuhashyingura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 May 2024 2:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ansélme Nkusi uyobora imirimo ikorerwa ku irimbi rya Rusuroro avuga ko iby’uko gushyingura umuntu bihenze, ko harebwa uburyo ikiguzi bisaba kigabanywa nk’uko biherutse gukomozwaho na Depite Ruku Rwabyoma, we avuga ko byose biterwa n’uko abantu bashyingura ababo baba bifuza kubaha icyubahiro.

Yabwiye RBA ko ubusanzwe gushyingura bijyana n’amarangamutima ya muntu bityo ko iyo umuntu ashyinguye uwe uko abishaka, ku kiguzi icyo ari cyo cyose, ntacyo biba bitwaye cyane cyane ko bituma ‘aruhuka’.

Hon Ruku Rwabyoma aherutse gushyigikira igitekerezo cy’umushinga w’itegeko ry’uko umubiri wa runaka wapfuye, wajya ushyirwa mu cyuma gituma wuma hanyuma hagashyingurwa ivu.

Kuri we, ibi byatuma uwatabarutse ashyingurwa neza kandi bidahenze abe basigaye.

Umushinga wo gushyingura ivu umaze igihe ariko nturatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ugamije kugabanya ubuso bw’ahashyingurwa kuko n’ubusanzwe ubutaka bw’u Rwanda ari buto.

Umushinga w’itegeko rishyiraho gutwika umurambo hagashyingurwa ivu watanzwe kera ndetse uhinduka itegeko.

Icyakora ntibirashyirwa mu bikorwa ku rwego byifuzwagaho kubera impamvu zitandukanye ariko ahanini zigendanye n’uko mu bitekerezo by’Abanyarwanda umuntu wabo wapfuye aba agomba kuba ahari mu buryo runaka ku buryo bajya no kumusura bakareba ifoto ye.

Kumutwika ntabwo barabyumva.

Guhindura iyi myumvire biri mu bigomba gukorwa kugira ngo iyi politiki igere ku ntego zatumye ijyaho.

Uko ibiciro byo gushyingura i Rusororo bihagaze…

Nkusi avuga ko hari ibyiciro n’ibiciro byo gushyinguramo bijyanye n’amikoro atandukanye ya buri muntu ushaka gushyingura uwe mu irimbi rya Rusororo.

Ahoroheje ha mbere ni ahacukurwa, hagashyingurwa byarangira hagashyirwaho itaka.

Aho naho harimo ibice bibiri. Aha mbere ni aho abantu byagaragaye ko badafite ‘gishyingura’, cyangwa ba nyiri umuntu batashobora kumwishyingurira ngo biyishyurire.

Nkusi ati: “ Iyo byemejwe n’ubuyobozi tumushyingurira ubuntu”.

Ikindi cyiciro cya kabiri abaje gushyingura umuntu wabo ahantu ha make bacibwa Frw 10,000.

Hejuru y’iki kiciro haza icya gatatu cy’aho imva icukurwa ikubakirwa inkuta za sima, igaterwa igipande cya sima yamara gushyingurwamo ikamenerwa béton hejuru nyuma igakorerwa finissage hariho n’ahazajya ifoto, abe bakishyura Frw 235,000.

Ansélme Nkusi avuga ko muri iki giciro abantu baje gushyingura uwabo bahabwa intebe 200 z’abaherekeje, ibyuma by’amajwi bifashisha basezera ku muntu, imashini yo kururutsa umurambo, amahema abantu bicaramo basezera ku muntu wabo n’ibindi nkenerwa.

Ni ngombwa ko abaturage bakomeza gusobanurirwa akamaro k’iyi politiki kandi hakagira urugero rubitangwaho kugira ngo bibere abandi imbarutso.

Sosiyete Sivile ibivugaho iki?

Evariste Murwanashyaka ukora mu mpuzamiryango y’uburenganzira bwa mungu, CLADHO, we avuga ko ibyo kuvuga ko gushyingura bihenze bitagombye kuba ikibazo kubera ko buri wese ashyingura uwe ku bushake no kubushobozi bwe.

Yunzemo kandi ko kuba hari abavuga ko bihenze akenshi biterwa ni uko amarimbi yahawe ba rwiyemezamirimo.

Kuri we iirimbi nka Rusororo ryagombye kuba ahantu ha Leta, aho yageneye abantu gushyingurwa kandi bigakorwa ku buntu.

Evariste Murwanashyaka avuga ko kuba amarimbi amwe ari aya ba rwiyemezamirimo bituma kuyashyinguramo bigira ikiguzi kiri hejuru.

Ati: ” Nk’ubu rwiyemezamirimo ashobora gushyiraho ikiguzi runaka nka miliyoni Frw 3 kuko ari mu bucuruzi. Leta ikwiye kubifata nk’ibyayo, aho gushyingura ntihahinduke ahantu ho gukorera business, ngo bihende bamwe”.

TAGGED:featuredGushyinguraIrimbiIvuRusororo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Uburwayi Bwo Mu Mutwe Bwugarije Urubyiruko
Next Article PM Ngirente Asanga Science Iri Gufasha u Rwanda Mu Ntego Zarwo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?