Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuzima Bw’Umwana W’Imyaka 11 Ufite ‘Ubwenge Budasanzwe’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ubuzima Bw’Umwana W’Imyaka 11 Ufite ‘Ubwenge Budasanzwe’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 July 2021 7:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwana w’imyaka 11y’amavuko ukomoka mu Bubiligi witwa Laurent Simons aherutse guhabwa impamyabumenyi ya Kaminuza mu bugenge. Avuga ko intego ye ari ukuzakora ikoranabuhanga ryo kubuza abantu gusaza no gupfa.

Impamyabumenyi ye yayikuye muri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi. Mu kiganiro aherutse guha NewsWeek avuga ko igitekerezo cyo gukora cyane no kuzagera kuri byinshi mu bushakashatsi bugamije gukuraho ubusaza cyamujemo nyuma yo kubona uko Se na Nyina bakoraga cyane bavura abantu kwa muganga.

Akiri muto cyane, avuga ko yibuka ukuntu ababyeyi be bakundaga kumutembereza, bakamwereka ibyiza nyaburanga, agakunda no kujya gusura Leta zunze ubumwe z’Amerika, muri Studio ikorerwamo filimi ku rwego mpuzamahanga yitwa Universal Studios. Iba ahitwa Hollywood muri California.

Simons avuga ko Nyirakuru yakundaga kubwira ababyeyi be ko umuhungu wabo afite ubumenyi burengeje imyaka ye ariko ababyeyi be bakabikerensa, bibwira ko ari ay’abakecuru.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Ari kumwe na Sekuru na Nyirakuru

Yatangiye amashuri afite imyaka ine y’amavuko, ayatangirira mu Bubiligi iwabo, ayarangiza afite imyaka itandatu.

Abarimu bamuhaye ibizamini byose bigenewe umwana wiga amashuri abanza, abitsinda atarigeze yiga amasomo yabyo, biba ngombwa ko arangiza amashuri nyuma y’imyaka ibiri ayatangiye.

Bamaze kubona uko ari umuhanga udasanzwe, abarimu basanze ari byiza  gusuzuma urwego rw’ubwenge bwe,( IQ Test) basanga burenze ubwo abandi bose biganaga.

Kubera ko ikibazo cyose abarimu bamubazaga yagisubizaga vuba kandi neza, byatangiye kurakaza bagenzi be bituma nawe abura amahoro.

Abarimu bahisemo kumuha ahantu hihariye azajya yigira akaba ari naho akorera ibizamini ari wenyine.

- Advertisement -

Laurent Simons ati: “ Nkiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye nabonaga ibintu biri gutinda kandi ibyo abarimu bampaga nabonaga ari ibyo kuntinza gusa. Nifuzaga kuyarenga nkajya muri Kaminuza. Ubwo nemererwaga kuyijyamo numvise nduhutse, ngezeyo mpitamo kwiga Ubugenge.”

Kuri we kwiga ni byose

Kaminuza ya mbere yagiyemo ntiyayitinzemo ahubwo yahise ajya muri Kaminuza ya Antwerp, hari muri Mata, 2020.

Muri Mata, 2020 hari hashize iminsi mike COVID-19 igeze mu Rwanda.

Muri icyo gihe mu Bubiligi naho yacaga ibintu, bituma uriya mwana w’umuhanga bidasanzwe amara igihe kinini yigira mu rugo iwabo.

Yajyaga kuri Kaminuza agiye gukora imyitozo yo muri Labo cyangwa ibizamini bisaba ibikorwangiro(practice).

Uko yagendaga akunda ubugenge niko yaje kumva yakwiga cyane igice cyabwo bita ‘quantum physics.’

Abiga iki gice baharanira kumenya neza uko ibice bigize ikintu runaka bikoze, uko bikorana, amategeko abigenga n’uko byakoreshwa kugira ngo bigire akamaro.

Abiga iki gice cy’ubugenge basobanukirwa neza imikorerere n’imikoranire y’ibyo bita atomes, izi zikaba zigizwe  n’ibyo bita molecules.

Yiga ubugenge

Molecules nazo zigizwe n’ibice bibiri birimo icyitwa protons( kiba kifitemo imbaraga bita positive) n’icyitwa neutrons( kigizwe n’imbaraga zitwa negative).

Umuvuduko mu kwiga kwe kwatumye arangiza amasomo ye mu Kamena, 2021 ubu akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bugenge, ibyo bita ‘bachelor’s degree in physics.’

Impamyabumenyi afite yayibonye ku giteranyo cyose cy’amanota kingana na 85%. Ni igiteranyo cyo hejeru cyane bita mu Kilatini: Summa cum laude.

Kuri Simmons, kubona iriya mpamyabumenyi ntibihagije. Ni uburyo bundi bwo kurushaho kwiga no kubona izindi zihebuje kurushaho.

N’ubwo impamyabumenyi ari ingenzi, ariko kuri iriya ngimbi ikintu gikomeye kurushaho ni ukuzaba umuhanga uzakora ikintu cy’ingirakamaro kurusha ibindi byakozwe ni ukuvuga ‘umuti cyangwa uburyo bwo gukumira ubusaza’.

Yemera ko nagera mu kindi cyiciro cy’ubumenyi azarushaho kumenya neza icyo ubugenge ari cyo kandi ngo bizarushaho kuzamura amatsiko ye.

Indwara y’umutima ya Sekuru na Nyirakuru yakanguye ubwenge bwe…

Nta kabura imvano! Uyu muhungu muto avuga ko yahisemo kwiga icyatuma abantu badapfa nyuma yo kubona uko Sekuru na Nyirakuru bazahajwe n’indwara y’umutima.

Uyu mwana avuga ko azakora ibice by’umubiri w’umuntu bidashobora kurwara

Avuga ko kugira ngo azashobore gukora umuti cyangwa ubundi buryo bwo gukumira ubusaza n’urupfu, bizamusaba guhuriza hamwe ubumenyi butandukanye buturutse mu ngeri zabwo nyinshi kugira ngo arebe icyavamo cyatuma abantu badasaza ngo bapfe.

Umuti ashaka kuzakora ni uwo gusimbuza inyama z’umubiri abantu basanganywe, akazishakira izazisimbura zikozwe mu bindi bintu bidashobora kwandura ngo bibore cyangwa birware kubera udukoko nka microbes, viruses na bacteria.

Ati: “ Ndashaka kwiga ibintu byinshi, ngahuza ubumenyi nkuye hirya no hino kandi nizeye ko ubwo bumenyi buzamfasha gucyemura ihurizo ryo kumenya uko abantu babaho batarwara, badasaza, badapfa.”

Laurent Simons avuga ko akunda kwicura kare akagirana ibiganiro n’abandi banyeshuri ndetse n’abashakashatsi bakorana mu mushinga wo kumenya imikorere y’amahame ya bwa bugenge twavuze haruguru.

Avuga ko abyuka kare kubera ko aba yaryamye kare, akaruhuka.

Nyuma yo kwiga akunda gukina n’abandi bana, kandi avuga ko yirinda kugira icyo abaganiriza ku by’amasomo ye, ahubwo ahitamo gukina nabo nk’uko n’abandi bana basanzwe bakina.

Yemeza ko Kaminuza ya Antwerp ari yo y’ingenzi kuri we,  ariko akavuga ko hari izindi ajya akorana nazo zo muri Israel, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yizera ko narangiza amasomo ye muri iriya Kaminuza, akabona impamyabumenyi y’ikirenga( PhD) mu bugenge, azashaka aho ashyira inzu ye y’ubushakashatsi mu bugenge, azajya akoreramo ubushakashatsi bwe.

TAGGED:AbabyeyiAmerikaBubiligifeaturedIsraelSimonsUbugengeUmutimaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisiteri Mu Rwanda Ziyongereyeho Iya 20
Next Article Ese Minisiteri Y’Ubumwe Bw’Abanyarwanda Ije Gusimbura Komisiyo Y’Ubumwe Bwabo?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?