Ubwo Yagarukaga Mu Rwanda, Perezida Kagame Yaciye Muri Senegal Asuhuza Perezida W’Aho - Taarifa
Menu
Indimi

Ububanyi n'Amahanga

Ubwo Yagarukaga Mu Rwanda, Perezida Kagame Yaciye Muri Senegal Asuhuza Perezida W’Aho

Yanditswe kuwa

Perezida Kagame yaciye muri Senegal asuhuza Perezida w’iki gihugu akaba na Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe witwa Macky Sall.

Kagame yari avuye mu ruzinduko yari amazemo iminsi mu bihugu bitandukanye birimo Congo-Brazzaville, Jamaica na Barbados.

Ntiharatangazwa ibyo yaganiriye na Macky Sall ariko bisanzwe bizwi ko ari inshuti y’u Rwanda ndetse aherutse no gutumira mugenzi we Paul Kagame ubwo hatahwaga Stade nshya ya Senegal yitiriwe umukambwe Abdoulaye Wade, uyu akaba yarategetse Senegal akaza gusimburwa na Sall.

Iriya Stade yatashywe taliki 22, Gashyantare, 2022.

U Rwanda na Senegal kandi biri mu bihugu by’Afurika biri hafi kubakwamo inganda zikora inkingo z’igituntu, malaria na COVID-19.

Ikindi gihugu biteganyijwe ko kizubakwamo uru ruganda ni Ghana.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published.

Advertisement

English Version

Advertisement
Advertisement Enter ad code here