Umubano W’u Bushinwa Na Taiwan Uracyarimo Gishegesha

Kuri uyu wa Kane  taliki 06, Mata, 2023 ubuyobozi bwa Taiwan bwatangaje ko hari ubwato bw’intambara bw’u Bushinwa bwagaragaye mu mazi yegereye iki kirwa.

Byabaye nyuma y’uko Perezida wa Taiwan witwa Tsai Ing-Wen  ahuye na  Perezida wa Inteko ishinga y’Amerika witwa Kevin McCarthy.

Minisitiri w’ingabo za Taiwan yavuze ko bari gukurikiranira hafi ibya ziriya ntwari kandi nabo bamaze gutegura ibikoresho by’intambara k’uburyo bibaye ngombwa bakwitabara.

Mbere y’uko umwuka wongera kuba mubi hagati ya Pekin na Taipei, Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika witwa Kevin McCarthy yari yaganiriye na Perezida( ni umugore) wa Taiwan witwa Tsai-Ing Wen.

- Advertisement -

Ubushinwa bwari basabye ko icyo kiganiro kitabaho ariko biranga biraba.

Uyu mwuka mubi hagati ya Beijing na Taipei uzamutse kandi mu gihe Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ari mu Bushinwa aho ari buhure na mugenzi we Xi Jinping.

Ni uruzinduko rwo kumusaba kuba umuhuza watuma intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ihagarara.

Mu Burengerazuba bw’isi hari icyizere ko Xi jinping ashobora gusaba Putin kugabanya umujinya bityo intambara y’igihugu cye na Ukraine igahosha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version