Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa( Operations), DIGP Felix Namuhoranye ubw o yarangizaga inama y’Ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi b’u Rwanda yavuze ko muri rusange, Polisi y’u Rwanda iha abapolisi bayo bose akazi itarobanuye ku gitsina.
DIGP Namuhoranye yabivuze nyuma y’uko Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge yari aherutse gutangaza ko ‘hakiri ibibazo bishingiye ku myumvire yo guheza abagore ntibashobore kugaragaza ubushobozi bwabo.’
Ubwo yatangizaga ririya huriro ku wa Kabiri tariki 21, Nzeri, 2021Prof Bayisenge yavuze ko kiriya kibazo kigaragara mu bijyanye no gufata ibyemezo no mu yandi mahirwe.
Yasabye ko ibyo bibazo byazaganirwaho muri ririya huriro hagashakwa umuti ufatika uzafasha abagore kugera ku ntego zabo bagatanga kurushaho umusanzu wabo ku iterambere ry’Igihugu.
Ubwo yarangiza inama y’abagize ririya huriro, DIGP Namuhoranye yavuze ko akazi k’abapolisi b’u Rwanda kadashingira ku gitsina runaka ‘ahubwo abapolisi bose bafatwa kimwe bitagendeye ku gitsina runaka.’
Yagize ati: “Abagore batanga umusaruro mwiza muri Polisi kandi buri mupolisi afite inshingano yo gufasha mugenzi we mu kazi ka buri munsi.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyurko n’umuco ushinzwe umuco Edouard Bamporiki wari uri muri uriya muhango yavuze ko umugore agomba kubahwa mu kazi ako ari ko kose akora.
Ngo imwe mu mpamvu ni uko ari we ufite inshingano yo gutamika u Rwanda abana b’ u Rwanda.
Bamporiki yagize ati: “ Umugore wo hambere, agaciro yagaruriwe n’Umukuru w’u Rwanda ndetse n’abagore bimanye u Rwanda byose bigaragaza kurerera u Rwanda no kugira u Rwanda dufite ubu, kuko abagore bafite inshingano ikomeye yo gutamika abana u Rwanda.”
Mu muhango wo gutangiza ririya huriro ryabaye ku nshuro ya 11, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabwiye abari mu cyumba cy’inama kinini cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru ko ririya huriro riba rigamije guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisikazi no kuzamura imikorere mu kazi kabo ka buri munsi.
Kugeza ubu 22% by’abapolisi b’u Rwanda ni abagore.
Abapolisikazi b’u Rwanda ni abo kubahwa…
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umubyeyi w’umugore, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashimye uruhare rw’abapolisikazi b’abagore mu kubungabunga umutekano haba mu Rwanda n’ahandi boherejwe mu mahanga.
Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter aho Polisi yanditse iti: “ Umunsi mwiza ku ba Mama bakora muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’ababyeyi babyaye abakobwa nabo bagahitamo gukora akazi ka gipolisi. Muri ab’agaciro kanini.”
Ubutumwa Polisi yahaye ababyeyi b’abagore bayikorera n’ababibarutse bwatambutse tariki 09, Gicurasi, uyu ukaba ari umunsi ngarukamwaka abatuye Isi bazirikana akamaro k’ababyeyi b’abagore haba mu kurera abo bibarutse no ku iterambere ry’abatuye Isi muri rusange.
N’ubwo akazi ko gucunga umutekano gasaba imbaraga z’umubiri n’iz’ubwonko, abapolisikazi b’ababyeyi mu Rwanda bagakorana ubwitange kandi inshingano zabo nk’aba ‘mama’ ntizibangamire iz’akazi ka gipolisi.
Muri Polisi y’u Rwanda abapolisikazi bafite inshingano nyinshi kandi kubera akazi bakora byatumye bahabwa amapeti makuru.
Perezida Paul Kagame aherutse kugira Madamu Jeanne Chantal Ujeneza Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari (DIGP/AF).
Siwe wenyine ufite umwanya ukomeye mu babyeyi b’abagore bari muri Polisi y’u Rwanda kuko hari na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Muhisoni akaba ari Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’abaturage ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye( Gender).
Hari kandi Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, akaba ari umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
ACP Ruyenzi kandi yigeze kuyobora abapolisi mu butumwa butandukanye batumwemo hanze y’u Rwanda nka Haïti n’ahandi.
Undi mubyeyi wahoze akora muri rumwe mu nzego nkuru za Polisi y’u Rwanda ni ACP Lynder Nkuranga ubu akaba ari umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’u Rwanda mu kigo gishinzwe iperereza n’umutekano, National Intelligence and Security Services( NISS).