Umurusiya Wiyicishaga Inzara Yavuye Ku Izima

Aleksei A. Navalny wari umaze ibyumweru bitatu yiyicisha inzara kugira ngo arebe ko ubutegetsi bwa Vladimir Putin bwamurekura yavuye ku izima. Yabihagaritse nyuma yo kubigirwamo inama n’abaganga be.

Nyuma yo kubihagarika yabwiye abanyamakuru ko yabiretse kubera ko ngo yegeze ku byo yifuzaga.

Uyu mugabo yari yaratangiye kwiyicisha inzara guhera tariki 31, Werurwe, 2021.

Icyo gihe hari mu buryo bwo kugira ngo yereke ubutegetsi bw’u Burusiya ko ibyo bumukorera bidakwiye.

Nyuma yo kubona ko ashobora kuhasiga ubuzima kandi ko yageze kubyo yifuzaga mu rugero runaka yahisemo kubihagarika.

Yabwiye The New York Times ko ari we wihitiyemo abaganga bagomba kumufasha kongera kuzanzamuka.

Yanditse kuri Instagram ye ati: “ Abaganga nihitiyemo kandi nizera neza nibo bamfashije kugarura ubuyanja.”

Uyu mugabo yigeze kurogwa nabwo agarukira kure.

Icyo gihe yari yararogewe mu Budage .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version