Umusaruro Mbumbe W’U Rwanda Mu Gihembwe Cya Mbere Cya 2021 Wifashe ute?

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohoye icyegeranyo cy’uko umusaruro mbumbe mu gihembwe cya mbere cya 2021 uhagaze. Muri iki gihembwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje guhura n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 bituma umusaruro mbumbe wiyongera ku rugero rwa 3.5%.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko umusaruro mbumbe w’igihugu wari miliyari 2,579 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2,410mu gihembwe cya mbere cya 2020.

Umusaruro muri Serivisi wari 46% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwatanze 27%, inganda zitanga 20% by’umusaruro mbumbe wose.

Mu byiciro binyuranye by’ubukungu;umusaruro uhagaze ku buryo bukurikira:

- Advertisement -
  • Ubuhinzi :7%
  • Inganda : 10%
  • Serivisi: 0%

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho7% bitewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2021.

Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho7% bitewe n’izamuka rya 30% ry’umusaruro wa  kawa.

Ku rundi ruhande umusaruro w’icyayi  wagabanutseho 1%.

Mu nganda, imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 14%. Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutse ku rugero rwa 3%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 8% bitewe ahanini  n’umusaruro w’inganda zitunganya ibyuma wazamutseho 29%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibinyabutabire na parasitike wiyongereyeho 20%, naho uw’inganda zitunganya ibikomoka kubiti n’impapuro wiyongereyeho 17%.

Ku rundi ruhande, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi  bikomoka kuri kariyeri ( higanjemo sima) wagabanutseho 3%.

Muri serivisi, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 18%, uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wazamutseho 10% naho uwa serivisi z’uburezi uzamukaho 5%.

Ku rundi ruhande, umusaruro w’amahoteri na resitora waganutseho 34%, uwa serivisi z’ubuzima ugabanukaho 12% naho umusaruro w’imirimo y’ubuyobozi bwite bwa Leta wagabanutseho 2%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version