Umushinwa Wakoreye Abanyarwanda Iyicarubozo Yakatiwe Gufungwa Imyaka 20

Muri Kanama 2021 nibwo inkuru y’Umushinwa witwa Shujun Sun wagaragaye akubitira Abanyarwanda ku giti baboheye inyuma yabaye kimomo. Urwego rw’igihugu rwamushyikiriye ubushinjacyaha araburanishwa none yaraye akatiwe gufungwa imyaka 20.

Nyuma y’iyi nkuru Ambasade y’Ubushinwa yamaganye ibyo uriya mugabo yakoze, ivuga ko u Bushinwa n’u Rwanda ari ibihugu bibanye neza, ko nta wagombye guhohotera umuturage wa kimwe muri ibi bihugu byombi.

Nyuma y’amezi abiri( ni ukuvuga mu Ukwakira, 2021) icyaha gikozwe, Urukiko rwaburanishije ruriya rubanza rwanzuye ko uriya Mushinwa aburanishwa ari hanze, ariko hanze ariko pasiporo ye igafatirwa, akanatanga ingwate ya miliyoni10Frw kandi akajya  yitaba urukiko.

Mu iburanisha , Shujun Sun yemeye ko yakubise aba bantu ariko bitari ku rwego rw’iyicarubozo, ngo kwari ukubahana nk’abaguye mu makosa.

Ubushinjacyaha bushingiye ku bimenyetso bwagaragarije urukiko, bwasabye ko Shujun Sun ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Icyifuzo cy’ubushinjacyaha urukiko rwasanze gifite ishingiro, rwemeza ko uriya mugabo ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi  rwategetse ko uwakorewe  iyicarubozo witwa Bihoyiki Déo, ahabwa indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 2.5Frw.

Hari abandi bantu babiri bareganwaga na Sun aribo Alexis Renzaho wakatiwe gufungwa imyaka 12 ariko mugenzi we witwa Léonidas Nsanzimana agirwa umwere.

Twibukiranye uko byagenze…

Nyuma y’uko video yerekana uriya Mushinwa akubitira ku giti Abanyarwanda, Taarifa yashatse kumenya uko ibintu byegenze kugeza kuri ruriya rwego.

Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Rutsiro icyo gihe yatubwiye ko bariya bantu babiri bagaragaye baziritse ku musaraba bakubitwa, bari bamaze icyumweru bavanywe mu Karere ka Nyamasheke baza gufungirwa i Rutsiro.

Muri Nyamasheke niho ikigo uriya Mushinwa yakoreraga cyari gifite ibirombe acukuramo amabuye y’agaciro nk’uko amakuru dufite abyemeza.

Kugira ngo bimenyekane rero,  byatewe n’uko uriya Mushinwa Shujun Sun yagiranye ikibazo na bamwe mu bakozi bakoranaga noneho baza kumwihimuraho bashyira hanze video akubita bariya basore.

Ngo byabaye hashize Icyumweru abavanye i Nyamasheke, benewabo barababuze.

Nyuma yo kubabura nibwo baperereje baza kumenya ko Umushinwa yabimuriye muri Rutsiro  aho afite ibindi birombe by’amabuye y’agaciro.

Wa muyobozi waduhaye amakuru icyo gihe, yatubwiye ko Shujun Sun amaze kugeza bariya basore i Rutsiro, yabafungiye ahari ibiro by’ikigo cye gicukura amabuye y’agaciro.

Bagenzi babo babwiye inzego ko ku manywa yabashyiraga kuri biriya biti akabazirika, agacishamo akabazitura imigozi, abaryoza amabuye y’agaciro ngo bibiye i Nyamasheke.

Bisa n’aho kubajyana i Rutsiro kwari ukubahungisha benewabo.

Hari bamwe mu bakozi babibonaga bagafata amashusho kuko muri icyo gihe nta kibazo bari bafitanye na Shebuja.

Aho ibibazo byavukiye hagati yabo na Shebuja nibwo batangaje iriya video yatumye Sun akurikiranwa kugeza icyaha kimuhamye.

Iyo uyitegereje ubona ko yafashwe n’umuntu wari uri ku ruhande rw’ibumoso rw’aho Shujun Sun yari aherereye akubita bariya basore kandi ubona ko uriya muntu yafashe ariya mashusho nta mususu.

Ngo ariya mashusho yafashwe mbere ariko ntiyahita atangazwa. Yaje gutangazwa hashize Icyumweru.

Ikindi ni uko ngo muri kariya gace hari hamaze igihe runaka hari imvugo y’uko ‘Umushinwa agukoresha washaka ugapfa kuko yishyuye.’

Hari umukobwa wo muri biriya bice wabwiye Taarifa ati: “Inaha hari imvugo ivuga ko Umushinwa ntaho wamurega, kuko aba yarishyuye.”

Kimwe mu byo twamenye bituma Abanyarwanda bahohoterwa ni uko hari ubwo bahabwa icyatse( task) batakirangiza ku masaha yagenwe bakongererwa andi kandi bakayakora ari nako inkoni ibari ku mugongo.

Ayo masaha kandi ngo ntibayishyurirwa.

Ikigo uriya Mushinwa akorera kitwa ALI GROUP HOLDING LTD gikora imirimo yo gusana imihanda yangiritse  ndetse kigacukura n’amabuye y’agaciro hamwe na hamwe mu Rwanda.

Taarifa yagerageje kubaza muri Ambasade y’u Bushinwa uko bakiriye icyemezo cy’urukiko rwahanishije umuturage w’u Bushinwa gufungwa imyaka 20, basubiza ko Ambasade iri bugire icyo ibitangazaho mu gihe kiri imbere.

Aho kibonekera, turakigeza ku basomyi b’inkuru zacu.

Icyakora mu mwaka ushize nyuma y’ifatwa ry’uriya mugabo, Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda witwa Wang Jiaxin akaba n’Umujyanama mu by’ubukungu n’ubucuruzi muri iriya Ambasade yasohoye itangazo ryamagana uriya Mushinwa.

Ryavugaga ko ibyo yakoze ari ‘ugutandukira.’

AKUMIRO: Abanyarwanda Bakubitiwe N’Umushinwa I Rutsiro Bari Barashimuswe I Nyamasheke

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version