Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusirikare Yateranye Igipfunsi N’Abapolisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umusirikare Yateranye Igipfunsi N’Abapolisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 July 2022 8:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi yataye muri yombi umusirikare wari ugiye kurasa umupolisi wari umusabye gukura imodoka aho yari yayiparitse nabi. Byaraye bibereye ahitwa Kibuye mu Murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

Umusirikare ufite nomero imuranga ya RA 080643 WO1 witwa  Herbert Kakama yagundaguranye n’abapolisi ubwo yashakaga gushyira isasu mu mbunda ngo arase mugezi wabo wari umusabye gukura imodoka muri rond point y’ahitwa Kibuye.

Bamuganje barayimwambura bamubohesha amapingu bajya kumufunga.

Bisa n’aho byabaye akamenyero ku basirikare ba Uganda ko kumva ko nta mupolisi wabasaba gukurikiza amategeko y’umuhanda.

Hari umwe mu basirikare wabwiye The Monitor ko byatangiye ubwo uriya mupolisi yabwiraga umusirikare ngo akure imodoka aho yari yayiparitse nabi, undi ‘amusubiza amutuka ko nta bwenge agira.’

Uriya musirikare yari afite imbunda kandi yambaye impuzankano y’ingabo za Uganda.

Imbunda yari afite ni iyo bita SMG(small machine gun) ifite nomero UG-UPDF 49001495.

Abapolisi bari hafi aho babonye ayikuyemo baraza bagundagurana nawe kugira ngo adashyiramo isasu akagira uwo arasa, yaba mugenzi wabo cyangwa undi wese.

Police (Traffic) officers disarming an alleged Army officer in casual wear.

So many things happening in this clip & the voices in the background…. pic.twitter.com/wHWvdttRJI

— Fahad Amir (@FahadAmirN) July 24, 2022

Mu kugundagurana birumvikana ko bateranye ibipfunsi n’imigeri.

Iby’igipfunsi n’imigeri hagari y’ingabo na Polisi bya Uganda bimaze igihe.

Muri Kamena, 2022 abasirikare badukiriye abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda hafi y’ahitwa Mukwano.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntibigeze bahanwa n’ubuyobozi bw’ingabo za Uganda, UPDF.

Muri Mutarama, 2022 nabwo abasirikare barashe ukuguru umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda witwa Police Constable (PC) Robert Mukebezi ajyanwa kwa muganga akaguru baragaca.

Abo basirikare ntibigeze bakurikiranwa.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’aho byigeze kuhaba…

Hashize umwaka umwe Urukiko rwa gisirikare rwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo  rukatiye  igifungo cya burundu abasirikare babiri nyuma yo  guterana igipfunsi ku manywa y’ihangu kandi bari ku kibuga cy’indege.

Ubwo bateranaga igipfunsi hari umuntu wabafashe amashusho ayashyira ku mbuga nkoranyambaga, abantu batangira kwibaza ku bunyamwuga n’icyubahiro cy’akazi abasirikare ba kiriya gihugu bafite!

Abacamanza bo mu Rukiko rwa gisirikare bakorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bategetse ko bariya basirikare babiri bafungwa BURUNDU.

Inteko ya gisirikare yaburanishije ruriya rubanza yari iyobowe na Major Rimenze Kangingo Bisimwa na Capt. Paulin Mukando Muzito.

Mu guca urubanza no kurukata, aba basirikare  bavuze ko imwe mu mpamvu nyinshi zitumye bariya basirikare babiri bafungwa burundu ari uko batinyutse kurenga ku mabwiriza yo gutanga umutuzo mu gace k’imirwano kandi kari mu bihe bidasanzwe by’umutekano mucye.

Barwaniye ku kibuga cy’indege cya Goma.

Ntibatinze gufatwa bahita bagezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare.

Urukiko rwaje guhuza n’ubushinjacyaha, bwasabaga ko bariya basirikare bafungwa burundu.

TAGGED:AbapolisiAbasirikareCongofeaturedUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushita Bw’Inkende Bwageze Mu Baturanyi B’u Rwanda
Next Article Ikiyaga Cya Kivu: Inzira Nyabagendwa Ya Magendu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?