Ibyugarije ubuzima bw’abantu muri iki gihe ni byinshi. Ibyo birimo intambara n’indwara z’ibyorezo, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ibiza n’ibindi. Ku byereyeke umubiri w’abantu, burya uhora urwana n’abanzi batagaragara bashobora no kwica umuntu.
Muri abo banzi bawutera baturutse hanze yawo barimo za bagiteri, virusi, mikorobe n’utundi dukoko twangiza ubuzima.
Akenshi iyo umubiri uri kurwana n’abo banzi ntitubimenya kereka wenda iyo umuntu arwaye, akumva abaganga bamubira ko adafite abasirikare b’umubiri bahagije.
Higeze gushira imyaka bihumbi abantu batazi ko hari mikorobe zibatera indwara.
Aho bigereye mu kinyejana cya 19 nyuma ya Yesu Kristu, nibwo abahanga baje kuvumvura ko burya hari mikorobe cyangwa virusi zibatera ako kaga.

Kuva icyo gihe, abahanga mu by’ubuvuzi barwanyije indwara zandura ndetse zimwe ziracika.
Zimwe muri zo ni ubushita n’imbasa( mu bihugu byinshi) gusa akazi karacyahari kuko hari izindi ndwara zariho muri icyo gihe n’ubu zigihari kandi zikiyongeraho n’izindi z’inzaduka.
Muri zo twavuga nk’ubushita n’imbasa.
Icyakora hari izindi ndwara, urugero nk’indwara ifata umuntu amaso akaba umuhondo (fièvre jaune) na dengue zongeye kwaduka.
Ikinyamakuru kitwa Clinical Infectious Diseases kigeza kwandika ko imwe mu mpamvu itera gukwirakwira kw’indwara ari uko abantu basigaye batembera cyane, bakanduza abandi indwara ubusanzwe batari buzarware iyo bataza guhura nabo.
Indi ngingo ihangayikishije abaganga ni uko hari imiti itakivura indwara yahoze ivura kera, bigaterwa n’uko udukoko dutera izo ndwara tuba twararangije gusuzugura imbaraga z’iyo miti.
WHO ivuga ko iyi mimerere irushaho gushyira mu kaga ubuzima bw’abatuye isi kuko icyari butume bakira( ari cyo imiti) kiba ntacyo kikibamariye.
Iyo indwara yadutse ahantu igasanga hari intambara cyangwa indi midugararo bituma ubutabazi butagera ku babukeneye bose cyangwa bukanabageraho butinze.
Ikindi kibazo gikomeye kigaragara mu bihugu bikennye ni uko hari benshi mu babituye batazi uko izo ndwara zirindwa n’uburyo bwo kuzivuza.
Ni ibiki wakora ngo wirinde indwara?
Kwirinda indwara birashoboka, haba ku muntu ku giti cye haba no ku muryango we.
Ikintu cy’ingenzi ni ugusukura ibyo abantu babikamo amazi.
Amazi yanduye ni ikibazo kandi kumenya ko ayo mazi yanduye byafasha mu kwirinda kuyanywa cyangwa kugira ikintu akoreshwa.
Mu gihe umenye ko amazi yanduye cyangwa ukabikeka, ni ngombwa kubanza kuyasukura kandi ukibuka kubika amazi yo kunywa mu kintu gipfundikirwa cyangwa kiriho robine, ukanayadahisha igikombe gifite isuku mbere yo kuyanywa.
Si byiza gukoza intoki mu mazi kandi mu gihe bishoboka, ni ngombwa gutura mu gace karimo uburyo bwo gutwara imyanda iba ishobora guhumanya amasoko y’amazi cyangwa amazi muri rusange.
Kurinda ibiribwa nabyo ni ingenzi. Ibiribwa bishobora kuba bisa nk’aho biryoshye kandi ari ibya vuba, ariko mu by’ukuri byanduye.
Ni yo mpamvu kuronga imboga n’imbuto buri gihe mbere yo kuziteka cyangwa kuzihekenya ari igikorwa cyiza.
Mu gihe ugiye guteka cyangwa kugabura, ujye usukura igikoni n’ibyombo kandi ukarabe intoki.
Hari ibiribwa bikenera gucanirwa cyane kugira ngo mikorobe zirimo zipfe. Iyo ibyokurya byagaze cyangwa bifite impumuro mbi, biba bigaragaza ko byanduye, bityo ntukabirye cyangwa ngo ubigaburire abawe.
Jya uhita ubika muri firigo ibyokurya byasigaye kandi wirinde gutekera abantu mu gihe urwaye.
Ubundi buryo bwo kwirinda indwara ni ukumenya kwambara imyenda irinda umubiri kwitegeza inigwahabiri cyangwa utundi dukoko dutera indwara.
Kwambara imyenda ipfutse umubiri no kwirinda kujya ahari imibu mu gihe bwije nayo ni inama nziza.
RBC igira abantu inama yo kujya barara mu nzitiramubu iteye umuti kandi bagakura ibiziba cyangwa ibihuru mu ntanzi z’urugo cyangwa ahandi imibu ishobora guterera amagi yayo.
Hari ikindi abantu bakwiye kumenya: burya hari udukoko tubana n’inyamaswa mu mibiri yazo ntitugire icyo tuzitwara ariko twagera mu mubiri w’umuntu tukamwigirizaho nkana.
Urugero ni nka virusi za Ebola zikunda kubana n’uducurama ntizigire icyo zidutwara ariko zagera mu bantu ‘zigasya zitanzitse’.
Na virusi ya Ebola yiswe Bundibugyo yaciye ibintu muri za Ituri nayo ni uko yageze mu bantu.
Bityo rero, byaba ari iby’ubwenge abantu bagiye birinda gukururana cyane n’inyamaswa cyangwa amatungo yabo.
Iyo inyamaswa zikurumye, zigushwaratuye cyangwa ugakandagira imyanda yazo, bishobora kukwanduza.
Amatungo ntakwiriye na rimwe kurarana n’abantu kugira ngo atazabanduza.
Niba umaze gukora ku njangwe yawe cyangwa imbwa, jya uhita ukaraba intoki wirinde ko waza kwikora ku mazuru, ku munwa cyangwa ahandi hatuma iryo tungo rikwanduza udukoko risanzwe ribana natwo.

Mu gihe urumwe n’inyamaswa cyangwa itungo cyangwa bikagushwaratura, jya woza neza igisebe kandi wihutire kujya kwa muganga.
Abantu nabo ni abo kwitondera.
Hari imico y’abantu bamwe mu bihugu bimwe itiza umurindi ikwirakwira ry’indwara binyuze mu gucira aho babonye, gusangirira ku muheha, kwimyiza intoki no guhoberana bya hato na hato.
Abantu bashobora gusiga mikorobe ku maserire y’inzugi, ku twuma tugose za esikariye, kuri telefoni, telekomande no kuri mudasobwa.
Mu rwego kwirinda ibyago bijyanirana n’iyi myitwarire, ni byiza kwirinda gutizanya ibikoresho nk’urwembe, umukasi, imyambaro, uburoso bw’amenyo, amasabune n’ibindi bisanzwe bifatwa nk’ibintu bwite by’umuntu.
Jya wirinda amatembabuzi y’abantu cyangwa ay’inyamaswa harimo amaraso n’ibindi.
Nanone gukaraba intoki neza kandi buri gihe ni uburyo bwiza bwo kudakwirakwiza mikorobe.
Mu gihe urwaye, byaba byiza ugumye mu rugo kugira ngo utanduza abandi.
Hari ikigo cyo muri Amerika cyavuze ko biba byiza kwipfuka agatambaro cyangwa akaboko mu gihe ugiye gukorora cyangwa kwitsamura, aho kwipfukisha intoki.
Imigani ivuga ko ‘amagara aseseka ntayorwe’ n’undi uvuga ko ‘kwirinda biruta kwivuza’ ifite uburemere bukomeye.

