Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva avuga ko gahunda ya Guverinoma ari uko umwaka wa 2027 uzarangira mu Rwanda hose hari bisi zikoresha amashanyarazi gusa zigera kuri 300.
Mbere y’uko uwa 2026 urangira, haraba haje izindi 100 ziyongera kuzisanzwe zikorera mu gihugu ziganjemo izo mu mujyi wa Kigali.
Nsengiyumva yavuze ko aho bisi z’amashanyarazi zitangiriye gukorera henshi mu gihugu, abatega bisi biyongereyeho 15%, kandi ibi ngo hari icyizere bitanga ku bushake bw’Abanyarwanda bwo kuzajya bagenda muri bisi kurusha gukoresha imodoka zabo bwite.
Avuga ko ubwinshi bw’izi bisi buzatuma zitangira gukorera no muri za karitsiye, ntizibande gusa ku mihanda migari isanzwe iri nyabagendwa.
Ati: “Abantu barabyishimiye kuko bituma bihuta kandi biri ku giciro kitari hejuru. Turakomeza kubikora.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yavuze kandi ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ariko ikiguzi cyashyizweho kirimo ‘nkunganire’ ya 18,5% yatanzwe na Leta.
Yemeza ko iyo bitaba ibyo, igiciro cyari kugera ku Frw 3,581 kuri litiro ya mazutu, ubu kikaba cyashyizwe ku Frw 2,927.
Yatangaje ko Leta izakomeza gucunga ko ibiciro bitaremerera abaturage cyane bishingiye ku miterere y’isoko mpuzamahanga.
Ati: “ Ni icyemezo rero kiba cyafashwe mu bushishozi, tumaze kureba ibyo bintu byose.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yatanze urugero ko iyo iyi nkunganire itabaho, umuntu uteze imodoka ya Nyabugogo-Musanze yari bwishyure Frw 4281 ariko ubu azajya atanga Frw 3821.
Bivuze ko urebye ku miterere y’igiciro cy’ubu, Leta izajya iba imwishyuriye Frw 460 kuri urwo rugendo.
Ati: “…Nta byacitse ihari, ubuyobozi bw’Igihugu turiteguye kandi nk’uko twagiye dufatanya tukivana mu bibazo nk’Abanyarwanda, n’ibi tuzabivamo.”

Ku byerekeye Ebola, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko iri mu bihugu byo mu Karere by’umwihariko Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Uganda, kandi ishobora kugira ingaruka ku bukungu by’umwihariko urwego rw’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ariko ngohari ingamba zashyizweho.
Yavuze ko kuba hari ibihugu biri kubuza abaturage gukorera ingendo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kubera Ebola, bitazabuza u Rwanda kugaragaza ingamba rwafashe zo gukumira icyo cyorezo kandi kugeza ubu rwemeza ko iyi ndwara itaragera mu gihugu.
Minisitiri w’Intebe yemeza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gukumira ko hari ibibi birugeraho nubwo yemeza ko hari ibindi rutagiraho ubushobozi.
Ati: “…Kuba Igihugu gishobora kwicara kikavuga kiti ‘twebwe tugiye kubuza abaturage bacu kujya mu Rwanda’ ntacyo twabikoraho. Icyo dukora twebwe ni ugukora ibyo dufite mu bushobozi bwacu nk’urugero, izi ngamba zigaragaza ko twe twiteguye, turabikora, tukabimenyekanisha, tukabibwira abadipolomate ko twiteguye.”
Yemeza ko kuri Ebola, u Rwanda rudadiye.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kandi yashimiye ikipe RSSB Tigers BBC iherutse kwandika amateka yo kwegukana Irushanwa rya Basketball Africa League.
Yabigezeho itsinze Petro de Luanda yo muri Angola, yabaye iya mbere yo mu Rwanda yegukanye iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Basketball ya Afurika.

