Rwanda: Abanyamakuru Bibasirwa Ku Mbuga Nkoranyambaga Baratabarizwa

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Abanyamakuru ni ikiraro gihuza abaturage na Leta.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abanyamakuru, Association Rwandaise des Journalistes, ARJ, rirasaba inzego zirimo n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, guhagurukira ikibazo rivuga ko gikomeye cy’ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru binyuze ku babibasira ku mbuga nkoranyambaga.

Ibaruwa Taarifa Rwanda ifitiye kopi, isaba Sena, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, RIB, MINIJUST, MINUBUMWE n’izindi nzego guhuza imbaraga mu guharanira ko  abanyamakuru bubahirwa akazi bakora mu nyungu za rubanda, bakarindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ivuga ko ihohoterwa bamaze iminsi bakorerwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga rishyira ubuzima n’umwuga wabo mu kaga, igasaba ko inzego zicara zikareba uko ibi byakumirwa mu maguru mashya.

Kuri paji ya mbere, igika cya gatatu haranditse hati: “…ARJ ihangayikishijwe cyane n’ikibazo kidasanzwe kimaze kugaragara no kwiyongera mu gihe cy’imyaka ibiri ishize. Hari bamwe mu bafite ijambo rikomeye ku mbuga nkoranyambaga n’abandi bantu ku giti cyabo, bakomeje kwibasira abanyamakuru n’abakora umwuga w’itangazamakuru bemewe n’amategeko.”

Iri shyirahamwe nyarwanda w’abanyamakuru ryemeza ko muri ibyo byibasira abo banyamwuga harimo ibyo abayobozi bawo biboneye birimo gutera ubwoba, guharabika, gusebya, ibirego bidafite ishingiro, guhuza imbaraga ku mbugankoranyambaga hagamijwe kwibasira abanyamakuru no gushishikariza abazikoresha kubibasira.

Igiteye impungenge nk’uko iyo baruwa yasinyweho na Perezida w’iri shyirahamwe Dan Ngabonziza ibivuga, ni uko amagambo akoreshwa aba atagamije kunenga cyangwa gukosora umunyamakuru, ahubwo aba ari ayo kumukoza isoni, kumukura umutima, kumutesha agaciro cyangwa kumusesereza, bigakorwa bigamije kumucecekesha.

Dan Ngabonziza, Perezida wa ARJ. Ifoto@ ARJ

Ku rundi ruhande, yemeza ko buri wese afite uburenganzira bwo kugira icyo avuga ku nkuru cyangwa imikorere y’itangazamakuru muri rusange, gusa bigakorwa mu bwubahane.

Haranditse hati: “ARJ yubahiriza byimaze yo ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’uburenganzira bwa buri muntu bwo kunenga itangazamakuru. Abanyamakuru ntibari hejuru y’amategeko, kandi bagomba kubazwa amakosa y’umwuga binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko.”

Kuba hari abibasira abanyamakuru inzego za Leta zishinzwe uburenganzira bwa muntu no kurengera abaturage zikabirenza amaso, biha urwaho ababikora, bakabikora ntacyo bishisha nk’uko ARJ ibyemeza.

Ingaruka ni uko bituma umutekano w’umunyamakuru ujya mu kaga, agakorana igihunga kandi isura ye muri rubanda igahindana.

Ibaruwa ya ARJ isaba by’umwihariko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, kugira icyo rukora ku miyoboro ya YouTube yagaragayeho ubwo butumwa kandi muri iyo baruwa iyo miyoboro yatangajwe amazina.

Nubwo raporo y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere yitwa Rwanda Media Barometers yerekana ko itangazamakuru rihagaze neza( mu mwaka wa 2024 ngo byari 90%), hari raporo zavuze kenshi ko ‘hari abariniga.’

Ku rundi ruhande, ARJ ivuga ko ubufatanye bwa Leta n’itangazamakuru muri rusange ari ingenzi mu guharanira iterambere rusange ry’abaturage.

Muri iyi baruwa haranditse hati: “ARJ iha agaciro gakomeye ubu bufatanye kandi ikomeje kwiyemeza guteza imbere ibiganiro byubaka, ubunyamwuga, itangazamakuru rishingiye ku nshingano zubaka no gukorera inyungu z’gihugu.”

ARJ, nk’ishyirahamwe rya sosiyete sivile, yibutsa Leta ko itangazamakuru ryigenga kandi rikora kinyamwuga riyifasha kugeza amakuru ku baturage mu buryo bunoze, rigafasha abaturage kugira uruhare rufatika mu bibakorerwa no mu miyoborere y’igihugu.

Ni urubuga rwemewe n’amategeko rwo gusuzumiraho, mu nyungu rusange, ibibazo bihari, ibyagezweho n’ibikeneye kunozwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *