U Rwanda rwakoresheje umwanya warwo mu nama mpuzamahanga ya World Summit on the Information Society (WSIS) Forum 2026 iri kubera i Geneva, mu Busuwisi, rugaragaza ko gushyiraho ingamba zerekeye ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) byonyine bidahagije.
Kuri rwo, ikintu kinini si ukubaka inzego zikomeye ubwazo, ahubwo ni ukubaka izishobora gushyirwa mu bikorwa ku buryo zitanga umusaruro ugaragara kandi ugirira abaturage akamaro.
Ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuva ku Ngamba z’Ubwenge Buhangano, Ukugera Ku Ishyirwa mu Bikorwa: Kubaka Inzego z’Igihugu Zikoresha AI Mu Guteza Imbere Inyungu za Rubanda.”
Cyayobowe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, kitabirwa n’impuguke mu by’ubwenge buhangano ndetse n’abashinzwe politiki z’ikoranabuhanga baturutse mu Rwanda, Misiri no mu bindi bihugu bya Afurika.
Ikiganiro cyayobowe na Robert Kainamura, kikitabirwa na Crystal Rugege, uyobora ikigo Rwanda Centre for the Fourth Industrial Revolution (C4IR), Dr. Hoda Baraka, uyoboye ishyirwa mu bikorwa ry’Ingamba z’Igihugu za AI muri Misiri, ndetse na John Kamara, Umuyobozi Mukuru wa CORTEX Africa n’Ikigo cya AI Center of Excellence.
Baganiriye uko ibihugu bishobora kuva ku gutegura politiki n’ingamba za z’ubwenge buhangano gusa ahubwo hagaterwa intambwe nini mu kuzishyira mu bikorwa.
Bibanze ku miyoborere myiza, kubaka ubushobozi bw’inzego z’igihugu, guteza imbere ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kongerera abaturage ubumenyi n’ubushobozi mu bya AI, ndetse no gushimangira ubufatanye hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa bayo.
Abatanze ibiganiro bahurije ku mwanzuro w’uko ibihugu bitapimirwa ku mubare w’ingamba byatangaje kuri iyi ngingo, ahubwo bizapimirwa ku nzego byubatse no ku iterambere zagejeje ku baturage.
Iki kiganiro cyabereye muri WSIS Forum 2026 iri kubera i Geneva, ihuza za Guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abayobozi mu rwego rw’ikoranabuhanga, bagamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rishobora kwihutisha iterambere rirambye no kunoza itangwa rya serivisi za Leta.

