Jeannette Kagame Yafunguye Ibigo Byo Kubakira Urubyiruko Ejo Hazaza

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Yicaranye n'abana abafasha gusoma umwandiko.

Ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Bugesera hafunguwe ikigo kiswe Imbuto Hub kizafasha urubyiruko rw’aho kubona aho rwigira ibizarugirira akamaro ejo hazaza.

Uretse ahagenewe imyuga inyuranye, muri iki kigo hari ibibuga by’imikino y’amaboko, aho gusomera ibitabo, kwigira kubyina Kinyarwanda, imyitozo ngororamubiri, irerero ry’abana bato n’ibindi.

Ni ikigo gikomatanyije byinshi kuko kirimo aho abazahagana bazigira karate, umupira w’amaguru, uwa Handball, kudoda, kogosha, gusuka imisatsi y’abagore n’ibyuma byo kwigishirizwamo ubuzima bw’imyororokere n’ibindi birebana n’imibereho myiza.

Nubwo ahanini iki gikorwaremezo kireba urubyiruko, hari n’ahagenewe abageze mu zabukuru bazajya baza gukorera imyotozo ngororamubiri nimugoroba bakitse imirimo.

Abantu bakuru aho bari kandi barangwa no gusabana bakaganira, bakabuguza, bikabarinda irungu.

Imbuto Hub yatashywe kandi mu gihe Umuryango Imbuto Foundation wizihiza imyaka 25 umaze ushinzwe.

Uretse Imbuto Hub ya Bugesera yatashywe ku rwego rw’igihugu, hari n’indi ya Kimisagara muri Nyarugenge kandi mu gihe kiri imbere hatahwa izindi ebyiri zirimo iy’i Rwamagana, iy’i Muhanga n’indi yo muri Kicukiro.

Icyakora, muri buri Karere hazubakwa ikigo nk’iki mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *